1Uhoraho abwira Musa, ati
2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane.
3Buri muntu muri mwe azubahe se na nyina, kandi yizihize buri cyumweru umunsi wa Sabato. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
4Ntimuzayoboke ibigirwamana cyangwa ngo mucure amashusho yabyo. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
5Nimutura Uhoraho igitambo cy’ubuhoro, dore uko muzagenza kugira ngo gishimwe:
6Muzakirya umunsi cyatuweho ndetse na bukeye bwaho. Ibyaramuka bisigaye, ku munsi wa gatatu muzabitwike.
7Uwabirengaho akakirya no ku munsi wa gatatu, yaba ariye inyama zanduye. Nta bwo yabishimirwa,
8ndetse ahubwo icyaha cyo kuba yandaritse igitambo cy’Uhoraho, cyamuhama. Uwakora ibyo rero, yacibwa mu muryango we.
9Nimusarura imirima yanyu, mu rubibi rwayo mujye muhasiga; ntimuzasubire inyuma ngo mujye guhumba imbuto zasigayeyo,
10kandi numara gusarura imbuto z’imizabibu yawe, ntuzasubire inyuma ngo uhumbe izasigayemo, ahubwo mujye muzirekera abakene n’abanyamahanga. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
11Ntuzibe mugenzi wawe, ntuzamubeshye cyangwa ngo umuhende ubwenge.
12Ntuzarahize izina ryanjye mu binyoma, kuko waba usuzuguye izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho.
13Ntuzariganye mugenzi wawe cyangwa ngo umwibe; igihembo azaba yakoreye ntuzakirarane utakimuhaye.
14Ntuzatuke igipfamatwi cyangwa ngo ushyire umutego imbere y’impumyi. Nugenza utyo, uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho.
15Nimuca imanza ntimukaziyobye, ngo mubere umukene cyangwa umukire, ahubwo mujye mukiranura bagenzi banyu mukurikije ubutabera.
16Uzirinde gusebya umuryango uvukamo, kandi ntuzashinje mugenzi wawe icyaha cyamucisha umutwe. Ndi Uhoraho.
17Ntuzagirire umutima mubi umuvandimwe wawe, ariko mugenzi wawe nacumura, ntuzatinye kumuhana kugira ngo hato atazavaho agupfana.
18Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi Uhoraho.
19Muzakurikize amategeko yanjye. Amatungo yawe naba adahuje ubwoko, ntuzayabanguranye. Mu murima wawe, ntuzateremo imbuto ebyiri zinyuranye. Kandi ntuzambare imyenda yaboshywe mu ndodo z’amoko abiri anyuranye.
20Hari ubwo umugabo ashobora kuryamana n’umuja w’inshoreke y’undi mugabo. Iyo uwo mugore atacunguwe cyangwa ngo ahabwe ubwigenge, uwo mugabo baryamanye azaha shebuja w’uwo muja indishyi. Cyakora ariko, nta bwo uwo mugabo azicwa kuko uwo mugore aba atarahawe ubwigenge.
21Uwo mugabo wakoze icyaha ajyana isekurume y’intama ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze akayitura Uhoraho ho igitambo cy’indishyi y’akababaro.
22Umuherezabitambo yifashisha iyo sekurume y’intama y’igitambo cy’indishyi y’akababaro, maze imbere y’Uhoraho, agakorera kuri uwo mugabo umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze. Nyuma y’ibyo, icyaha cye aba akibabariwe.
23Nimugera mu gihugu cya Kanahani, maze mugatera ibiti by’amoko menshi, muzamenye ko imbuto zabyo zizaba zanduye. Ibyo biti bizamara imyaka itatu byanduye, muzirinde kubiryaho.
24Umwaka wa kane nugera, izo mbuto muzaziture Uhoraho mu birori byo kumuhesha ikuzo.
25Mu mwaka wa gatanu, ni ho muzaba mushobora kuzirya. Nimubigenza mutyo, ni ho umusaruro wanyu uzajya wiyongera. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
26Ntimuzagire icyo murya kirimo amaraso. Muzirinde kuragura cyangwa gushika.
27Ntuzogoshe uruziga mu mpande z’umusatsi wawe, kandi ntuzakate ubwanwa bwawe bwo mu misaya.
28Nihagira umuntu upfa, ntimuzicishe indasago ku mubiri. Ubundi kandi muzirinde no kwicisha imanzi. Ndi Uhoraho.
29Ntuzagayishe umukobwa wawe umushora mu busambanyi. Ibyo byatuma igihugu cyose cyandura uwo muco mubi maze kikuzuramo ingeso mbi.
30Muzizihize iminsi yanjye ya sabato, kandi mwubahe Ingoro yanjye. Ndi Uhoraho.
31Ntimuziyambaze abazimu cyangwa ngo mubisunge kuko byabaviramo kwandura. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
32Umutwe wejeje imvi ujye uhaguruka uwubahirize, maze ujye ugirira umukambwe icyubahiro cyinshi. Nugenza utyo ni ho uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho.
33Umusuhuke naza gutura mu gihugu cyanyu, ntimuzamukandamize.
34Muzamufate nk’umunyagihugu kavukire, mbese nk’aho ari uwo muri mwe. Muzamukunde nkamwe ubwanyu, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
35Nimukoresha ibipimo, ari iby’uburebure, ari iby’uburemere cyangwa iby’ubusukanure, ntimuzagire uwo muhuguza.
36Iminzani yanyu hamwe n’amabuye yayo bizajye biba bitabeshya. Nimujya kugira icyo mugera, muzakoreshe akebo cyangwa ikibindi byemewe. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Misiri.
37Muzite ku mategeko yanjye yose, muyakurikize, kandi mufate imico yose nabatoje. Ndi Uhoraho.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.