Imigani 28 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Umugome ahunga nta we umwirukanye,

ariko intungane ni nk’icyana cy’intare, nta cyo zikanga.

2Iyo igihugu kivumbagatanyije, abategetsi baba benshi,

ariko umuntu w’umuhanga kandi uzi ubwenge aragicubya.

3Umukene ukandamiza abanyantege nke,

ni nk’imvura y’umuriri igwa, abantu bakabura ikibatunga.

4Abica amategeko bogagiza umugiranabi,

naho abayakurikiza, bakamurakarira.

5Inkozi z’ibibi ntizumva ubutabera,

ariko abashaka Uhoraho bumva byose.

6Umukene urangwa n’umurava

aruta umukire uzwiho uburyarya.

7Ukurikiza itegeko aba ari umwana uzi ubwenge,

naho uwuzura n’ibyomanzi akoza se ikimwaro.

8Uwongera umutungo we yaka inyungu z’agakabyo,

aba awurundira undi uzagirira impuhwe abakene.

9Uwica amatwi ngo atumva itegeko,

n’isengesho rye riba riteye ishozi.

10Uyobya intabera mu nzira mbi,

azagwa mu rwobo yicukuriye ubwe,

naho ab’intungane bazahirwa.

11Umukire yibwira ko ari umunyabuhanga,

ariko umukene uzi ubwenge akamutahura.

12Iyo intungane zanezerewe, biba ari ibirori,

ariko iyo abagome bahagurutse, buri wese arahunga.

13Uhisha ibyaha bye, ntakizamuhira,

ariko ubyanga akabyicuza, azababarirwa.

14Hahirwa umuntu uhora akenga,

naho unangira umutima we azagwa mu makuba.

15Umutware mubi ukandamiza imbaga y’abanyantege nke,

ni nk’intare itontoma cyangwa ikirura gishonje.

16Umutware utagira ubwenge akunda guhuguza,

uwanga indamu mbi ni we uzaramba.

17Umuntu wahamwe n’amaraso y’uwo yishe

azahunga arinde apfa, ntihazagire umutangira.

18Ugendana umurava azakizwa,

indyarya yo inyura inzira ebyiri, imwe ikazayigwamo.

19Uhinga umurima we azabona ikimutunga ahage,

naho ukurikirana amateshwa azatindahara.

20Umuntu uvuga ukuri azahundagazwaho imigisha,

naho uwihutira gukira azahanwa.

21Nta bwo ari byiza kubera umuntu mu rubanza,

ariko hari abacumura batyo kubera igisate cy’umugati.

22Umuntu ararikira yiruka inyuma y’ubukire,

ariko ntamenye ko ari ubutindi bumutegereje.

23Ucyaha abandi amaherezo aratoneshwa,

kurusha ubarata agakabya.

24Ucuza se na nyina akavuga ngo «Si icyaha»,

nta ho atandukaniye n’umujura.

25Umunyamururumba abyutsa intonganya,

ariko uwiringira Uhoraho azatengamara.

26Uwiringira ubwenge bwe gusa, aba ari umupfayongo,

naho uwitwarana ubuhanga, nta kizamuhungabanya.

27Uha abakene ntazigera akena,

ariko utabareba azavumwa cyane.

28Iyo abagome bahagurutse, buri wese arihisha,

ariko iyo barimbutse, intungane ziragwira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help