Yobu 42 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yobu asubiza ubwa nyuma

1Yobu asubiza Uhoraho agira ati

2«Nzi ko ushobora byose,

kandi nta mugambi wawe uburizwamo.

3Ni nde wagutambamira,

kandi atagira ubwenge?

Ni koko, napfuye kuvuga ntasobanukiwe,

mpubukira ibitangaza bindenze kandi ntazi.

4(Tega amatwi, ureke mvuge,

ngiye kukubaza, nawe unsubize.)

5Ubundi najyaga nkubwirwa mu nkuru,

none, nakwiboneye n’amaso yanjye;

6ni yo mpamvu nicujije ibyo navuze, ndabyihannye;

dore nicaye mu ivu no mu mukungugu.»

VIII. UMWANZUROYobu asubizwa umunezero yahoranye

7Uhoraho amaze kugeza kuri Yobu ayo magambo, abwira Elifazi w’i Temani, ati «Nabarakariye cyane, wowe n’izo ncuti zawe ebyiri, kuko mutamvuze neza nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.

8None rero, nimushake ibimasa birindwi n’amasekurume y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Muzatura igitambo gitwikwa, umugaragu wanjye Yobu abasabire imbabazi. Nzamwumva, maze noye kubahanira ko mutamvuze neza nk’uko Yobu umugaragu wanjye yabigenje.»

9Elifazi w’i Temani, Bilidadi w’i Shuwa, na Sofari w’i Nahama, baragenda bakora uko bari bategetswe, maze Uhoraho na we yumva icyo Yobu amusabye.

10Igihe Yobu yasabiraga imbabazi incuti ze, Uhoraho yamushubije umunezero we, umutungo yahoranye awukuba kabiri.

11Abavandimwe be, bashiki be n’incuti ze za kera, baza kumusura, basangira umugati mu nzu ye. Baramuririye, banamuhoza agahinda yatewe n’ibyago Uhoraho yamwoherereje. Buri wese agenda amuha igiceri cya feza, n’impeta ya zahabu.

12Nuko Uhoraho aha Yobu umugisha, urenze ndetse uwo yahoranye. Yatunze intama ibihumbi cumi na bine, ingamiya ibihumbi bitandatu, ibimasa by’inkone ibihumbi bibiri, n’indogobe z’amanyagazi igihumbi.

13Yabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

14Umukobwa umwe yamwise «Nyiranuma», uwa kabiri amwita «Bwiza», uwa gatatu amwita «Mukaburanga».

15Mu gihugu cyose, nta bakobwa beza nk’abo bari bahari. Yobu yabahaye iminani kimwe na basaza babo.

16Nyuma y’aho, Yobu yabayeho indi myaka ijana na mirongo ine, abona abuzukuru, abuzukuruza, ageza no ku buvivi.

17Nuko Yobu apfa yisaziye neza, yarabonye ibintu n’ibindi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help