Abanyakorinti, iya 2 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ncuti nkunda, ubwo twashyikirijwe ayo masezerano nitwivaneho ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima; twirundurire ubutungane, mu gitinyiro cy’Imana.

Pawulo ashimishwa n’uko Abanyakorinti bisubiyeho

2Natwe, nimuduhe umwanya mu mitima yanyu. Nta we twigeze duhemukira; nta we twigeze ducuza ikiri icye; nta n’uwo twigeze turya imitsi.

3Ibyo simbivugiye kubahamya icyaha; nk’uko nakomeje kubibabwira: muri inkoramutima zacu bigeze n’aho urupfu rutadutandukanya.

4Mbafitiye ubwizere buhagije, kandi muhora muntera akanyamuneza. Mu magorwa yacu yose, mpora niyumvamo ihumure, ndetse nsendereye ibyishimo.

5Mu by’ukuri, kuva twagera muri Masedoniya, nta gahenge twigeze tugira, ahubwo twahuye n’ingorane zitabarika, ari intambara zo hanze, ari n’inkeke zo ku mutima.

6Ariko Imana ihoza abiyoroshya, yaduhumurije ituzanira Tito.

7Si ukuza kwe gusa, ahubwo no kumva ukuntu mwamwakiriye, akanadutekerereza iby’urukumbuzi mumfitiye, amarira yanyu, n’ukuntu mundwanirira ishyaka, ibyo byose byatumye nishima kurushaho.

8N’ubwo wenda ibaruwa nabandikiye yabababaje, sinicuza kuba narayanditse. Nanone ndabona ko yabababaje mu gihe cy’akanya gato,

9n’ubwo naba narabyicujije, ubu nshimishijwe n’uko yabateye kwisubiraho. Agahinda kanyu kanyuze Imana, bityo ku bwanjye nkaba nta nabi nabagiriye.

10Kuko akababaro kanyuze Imana gatera kwisubiraho bigeza ku mukiro. Ibyo rero nta n’umwe wabyicuza. Naho akababaro gaheze mu by’isi gusa, gakurura urupfu.

11Nimwirebere namwe icyo akababaro kanyu kanyuze Imana, kabagejejeho! Mbega umwete mwagize! Ukuntu mwitwaye! Ukuntu mwigaye, mwagize igishyika! Mbega ubushake, ukuntu mwagize isyaka, mwifuza gucyaha ikibi! Muri ibyo byose mwerekanye ko muri abere ku byabaye.

12Muri make, ubwo mperutse kubandikira, sinabigiriye uwahemutse, cyangwa uwahemukiwe, ahubwo kwari ukugira ngo mbagaragarize ishyaka mudufitiye imbere y’Imana.

13Ngicyo icyatumaze agahinda. Uretse ihumurizwa bwite mwaduteye, twanyuzwe cyane n’ukuntu Tito yishimiye ko mwamwuruye umutima.

14Niba kandi hari ikintu nabamuratiyeho, sinigeze mbyicuza. Muzi neza ko mpora mbabwiza ukuri: ukuntu nabamuratiye ni ko yabasanze.

15Na we yarushijeho kubakunda, iyo abona ukuntu mumwumvira mwese, n’ukuntu mwamwakiranye icyubahiro n’igitinyiro.

16Nishimiye ko nshobora kubiringira muri byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help