1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Nimwegurire Uhoraho, bana b’Imana,
nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha!
2Nimwegurire Uhoraho ikuzo rikwiriye izina rye!
Nimupfukamire Uhoraho, kuko yagaragaje ubutagatifu bwe!
3Ijwi ry’Uhoraho rihindiye hejuru y’amazi,
Imana Nyir’ikuzo ihindishije inkuba,
Uhoraho ahindiye hejuru y’amazi magari.
4Ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubukaka,
ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubuhangare.
5Ijwi ry’Uhoraho rihwanyagura ibiti by’amasederi,
Uhoraho agakonyagura amasederi yo muri Libani.
6Arakinagiza Libani nk’inyana y’umutavu,
n’ibisi bya Siriyoni nk’ishashi y’imbogo.
7Ijwi ry’Uhoraho riravundereza ibishashi by’umuriro.
8Ijwi ry’Uhoraho ritera ubutayu gutigita,
Uhoraho atera ubutayu bw’i Kadeshi gutenguka.
9Ijwi ry’Uhoraho rirakangaranya impara ziriho zibyara,
rigakokora amashyamba.
No mu Ngoro ye, byose bikavuga ngo «Habwa ikuzo!»
10Uhoraho aganje hejuru y’umwuzure,
Uhoraho atetse ijabiro ari umwami iteka.
11Uhoraho azaha umuryango we kugira amaboko,
Uhoraho azaha umuryango we umugisha wuje amahoro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.