Matayo 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amasekuruza ya Yezu

1Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.

2Abrahamu yabyaye Izaki,

Izaki abyara Yakobo,

Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be,

3Yuda abyara Faresi na Zara, kuri Tamara,

Faresi abyara Esiromi,

Esiromi abyara Aramu.

4Aramu abyara Aminadabu,

Aminadabu abyara Nahasoni,

Nahasoni abyara Salimoni.

5Salimoni abyara Bowozi, kuri Rahabu,

Bowozi abyara Yobedi, kuri Ruta,

Yobedi abyara Yese,

6Yese abyara umwami Dawudi.

Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya,

7Salomoni abyara Robowamu,

Robowamu abyara Abiya,

Abiya abyara Asa,

8Asa abyara Yozafati,

Yozafati abyara Yoramu,

Yoramu abyara Oziyasi,

9Oziyasi abyara Yowatamu,

Yowatamu abyara Akazi,

Akazi abyara Ezekiyasi,

10Ezekiyasi abyara Manase,

Manase abyara Amoni,

Amoni abyara Yoziyasi,

11Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.

12Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye

Yekoniyasi abyara Salatiyeli,

Salatiyeli abyara Zorobabeli,

13Zorobabeli abyara Abiyudi,

Abiyudi abyara Eliyakimu,

Eliyakimu abyara Azori,

14Azori abyara Sadoki,

Sadoki abyara Akimu,

Akimu abyara Eliyudi,

15Eliyudi abyara Eleyazari,

Eleyazari abyara Matani,

Matani abyara Yakobo,

16Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.

17Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine.

Ivuka rya Yezu Kristu

18Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.

19Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa.

20Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.

21Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.»

22Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati

23 «Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda,

maze azabyare umuhungu,

nuko bazamwite Emanuweli»,

ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»

24Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse nuko azana umugeni we.

25Ariko ntiyamwegera kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’umuhungu nuko amwita Yezu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help