1Nuko Yezu ava aho ngaho, ajya mu ntara ya Yudeya yo hakurya ya Yorudani. Abantu benshi bongera gukoranira iruhande rwe, nuko abigisha uko bisanzwe.
2Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja.
3Arababwira ati «Musa yabategetse iki?»
4Baramusubiza bati «Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera.»
5Yezu arababwira ati «Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye.
6Naho mu ntangiriro y’isi, ’Imana yaremye umugabo n’umugore;
7ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we,
8maze bombi bakaba umubiri umwe.’
Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe.9Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.»
10Basubiye imuhira, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo.
11Arababwira ati «Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana;
12umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana.»
Yezu n’abana bato(Mt 19.13–15; Lk 18.15–17)13Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira.
14Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo.
15Ndababwira ukuri : umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.»
16Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.
Umuntu w’umukungu asanga Yezu(Mt 19.16–30; Lk 18.18–30)17Yezu agihaguruka aho, umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?»
18Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine.
19Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko.»
20Uwo muntu aramusubiza ati «Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye.»
21Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.»
22We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi.
23Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu!»
24Abigishwa batangazwa n’ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati «Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y’Imana.
25Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!»
26Abigishwa barushaho gutangara, barabazanya bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?»
27Yezu arabitegereza, maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka, kuko nta kinanira Imana.»
28Nuko Petero araterura, aramubwira ati «Dore twebwe twasize byose turagukurikira.»
29Yezu arasubiza ati «Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari jye abigirira n’Inkuru Nziza,
30ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n’abana n’amasambu, ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka.
31Benshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’aba nyuma babe aba mbere.»
Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka(Mt 20.17–19; Lk 18.31–34)32Ubwo bari mu nzira bazamuka bajya i Yeruzalemu, Yezu abarangaje imbere. Bari bahagaritse umutima, n’abari babakurikiye bari bafite ubwoba. Yongera kwihererana ba Cumi na babiri iruhande rwe, ababwira ibigiye kumubaho ati
33«Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, kandi Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko; bazamucira urubanza rwo gupfa, maze bamugabize abanyamahanga.
34Bazamushinyagurira, bamuvunderezeho amacandwe, bamukubite, bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azuke.»
Bene Zebedeyi basaba Yezu ibyicaro bya mbere(Mt 20.20–28; Lk 22.25–27)35Nuko Yakobo na Yohani, bene Zebedeyi, begera Yezu, baramubwira bati «Mwigisha, turashaka ko udukorera icyo tugiye kugusaba.»
36Arababaza ati «Murashaka ko mbakorera iki?»
37Baramusubiza bati «Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso mu ikuzo ryawe.»
38Yezu arababwira ati «Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?»
39Baramusubiza bati «Turabishobora!» Yezu arababwira ati «Koko inkongoro nzanyweraho muzayinywesha, na batisimu nzahabwa muzayihabwa;
40naho ibyo kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye, si jye ubitanga; bizahabwa ababigenewe.»
41Abandi uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani.
42Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato.
43Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu,
44maze ushaka kuba uwa mbere, yihindure umucakara wa bose.
45Dore n’Umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.»
Yezu akiza impumyi yitwa Baritimeyo(Mt 20.29–34; Lk 18.35–43)46Nuko bagera i Yeriko. Igihe agisohoka muri Yeriko, ari kumwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi, umuntu w’impumyi witwaga Baritimeyo, mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza.
47Yumvise ko ari Yezu w’i Nazareti, atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!»
48Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!»
49Yezu arahagarara, aravuga ati «Nimumuhamagare.» Bahamagara iyo mpumyi, barayibwira bati «Humura, haguruka, dore araguhamagaye.»
50Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu, asanga Yezu.
51Yezu aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Impumyi iramusubiza iti «Mwigisha, mpa kubona!»
52Yezu aramubwira ati «Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.