1Mana yanjye, ndenganura,
unkiranure n’inyoko y’abagomeramana;
maze unkize abahendanyi n’abagome.
2Mana yanjye, ko ari wowe mfiteho ubuhungiro,
kuki usa n’uwanyihakanye?
Kuki nagomba kugenda nijimye,
umwanzi ansumbirije?
3Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe,
bijye binyobora inzira,
maze bizangeze ku musozi wawe mutagatifu,
aho Ingoro yawe yubatse.
4Ubwo nzegera urutambiro rw’Imana,
nsange Imana nkesha umunezero wose;
maze, Uhoraho Mana yanjye, ngusingize,
ngucurangira inanga.
5Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege,
kandi ukangiriramo amaganya?
Izere Imana, kuko nzagumya kuyisingiza,
yo mukiza wanjye n’Imana yanjye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.