Mwene Siraki 29 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Inguzanyo

1Uguriza mugenzi we aba ari umunyampuhwe,

kandi umuteye inkunga aba akurikije amategeko.

2Jya uguriza mugenzi wawe igihe abikeneye,

kandi nawe wishyure mu gihe cyagenwe.

3Jya ukomera ku ijambo ryawe, woye kwivuguruza,

bityo, igihe cyose uzabona icyo ukeneye.

4Benshi bibwira ko ibyo bagurijwe ari nk’ibitorano,

bigatuma batera ingorane ababafashije.

5Iyo nta cyo araguha, mugenzi wawe uramuhobera,

ukamuvugisha witonze kubera feza ye;

ariko igihe cyo kumugarurira ibye cyagera, ukazarira,

ukamwishyura amagambo y’ishavu,

umuganyira ko wagize ibyago.

6N’iyo waba utunze byinshi,

uwakugurije nunamwishyura

icya kabiri cy’umwenda wari umurimo,

yashobora kuvuga ko agize Imana.

Naho nubura ubwishyu uzaba unyereje umutungo we,

abe yikururiye umwanzi nta mpamvu,

umwitura imivumo n’ibitutsi,

kandi aho kubahana, muzasuzugurana.

7Benshi banga kuguriza abandi, atari ubugome,

ahubwo ari ugutinya guhemukirwa.

Imfashanyo z’abakene

8Ariko rero, ujye witondera umukene,

ntugatindiganye igihe cyo kumufasha.

9Ujye ukurikiza amategeko, utabare umukene,

kandi kuko akennye, ntukamwirukane amara masa.

10Feza yawe, yifashishe umuvandimwe cyangwa incuti,

itazagwira ingese mu nsi y’ibuye, igapfa ubusa.

11Jya ukoresha ibyawe ukurikije amategeko y’Umusumbabyose,

bizakubyarira inyungu iruta zahabu!

12Mu bigega byawe, ujye ubikamo imfashanyo z’abakene,

ni zo zizakurinda ibyago byose

13kurusha ingabo nini cyangwa icumu riremereye;

umwanzi nagutera zizakurwanirira.

Kwishingira

14Umugiraneza yishingira mugenzi we,

ariko utakigira isoni, aramutererana.

15Ntukibagirwe ineza y’ukwishingiye,

kuko aba yaragutangiye ubuzima bwe.

16Umunyabyaha asesagura ibyo akesha uwamwishingiye,

uw’umutima udashima yirengagiza uwamugobotse.

17Kwishingira abandi byahombeje abakire benshi,

birabahungabanya nk’umuvumba wo mu nyanja;

18byatumye ibikomerezwa byinshi bihunga,

bijya kubuyera mu bihugu by’amahanga.

19Umunyabyaha wiyemeje kwishingira abandi,

ariko agamije inyungu, azacirwa urubanza yihamagariye.

20Ujye ufasha mugenzi wawe uko wishoboye,

kandi nawe ubwawe witonde, utazisiga iheruheru.

Ba iwawe aho gusembera

21Icya ngombwa mu buzima, ni amazi n’umugati,

hamwe n’umwambaro n’inzu yo kwikingamo.

22Kubaho gikene mu kazu k’ibyatsi kawe,

biruta kudamararira iw’abandi.

23Jya wishimira bike cyangwa byinshi byawe,

bityo nta we uzagusuzugura ko ubeshejweho n’abandi.

24Kuva mu nzu ujya mu yindi biteye agahinda!

Aho ugiye kuraraguza, ntuhagira ijambo.

25Ugucumbikiye, umuhereza ibyo kurya no kunywa, ukabigayirwa,

ndetse ukumva n’amagambo agusebya, ngo

26«Ngwino, wa mwage we, utegure ameza,

kandi niba hari ibyo kurya, umpe nirire!

27Hoshi, wa mwage we, bisa abakurusha icyubahiro;

umuvandimwe wanjye yaje kunsura, nkeneye iyi nzu.»

28Ngibyo ibintu bibabaza umuntu uzi guteganya:

gucyurirwa ubusembere no guterwa inkeke n’umwishyuza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help