1Bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa ukuntu abasekuruza bacu bose bagendaga bayobowe n’igihu cyererana, bose bakambuka inyanja,
2bose bakabatirizwa muri cya gihu na ya nyanja, bifatanyije na Musa.
3Bose basangiye ibyo kurya bimwe bikomoka mu ijuru;
4kandi bose bashoka iriba rimwe rikomoka mu ijuru; nuko bakanywa amazi avubuka mu rutare bahawe n’Imana, rukagenda rubaherekeje, kandi urwo rutare rwarangaga Kristu.
5Nyamara benshi muri bo si ko banyuze Imana, ni yo mpamvu intumbi zabo zararitswe mu butayu.
6Ibyo byose byabereye kuducira amarenga, kugira ngo tutararikira ikibi, nk’uko na bo bakirarikiye.
7Ntimugasenge ibigirwamana, nk’uko bamwe muri bo babigize, mbese nk’uko byanditswe ngo «Nuko imbaga iricara, bararya, baranywa, nyuma barahaguruka, barabyina».
8Twirinde gusambana, nk’uko bamwe muri bo babikoze, maze bagapfamo abageze ku bihumbi makumyabiri na bitatu umunsi umwe.
9Twirinde no kwinja Nyagasani, nk’uko bamwe muri bo bamugerageje, maze batsembwa n’inzoka z’ubumara.
10Ntimukitotombe, nk’uko bamwe muri bo binubye, maze Umunyacyorezo akaboreka.
11Ibyababayeho biraducira amarenga, kandi byandikiwe kutuburira, twe twegereje amagingo ya nyuma.
12Bityo rero uwibwira ko ahagaze, aritonde atagwa.
13Nta bwo mwigeze muterwa n’ibishuko bibarenze. Imana ni indahemuka; ntiyakwemera ko mushukwa birenze imbaraga zanyu; ahubwo izabaha uburyo bwo kwivana mu bishuko n’imbaraga zo kubyihanganira.
Kutagirana ubusabane na Sekibi14Kubera iyo mpamvu rero, nkoramutima zanjye, nimwirinde gusenga ibigirwamana.
15Reka mbabwire nk’abaciye akenge, namwe ubwanyu mwirebere ukuri kw’ibyo mvuga.
16Mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana, si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira Umubiri wa Kristu?
17Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi, tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe.
18Nimurebere ku rubyaro rwa Israheli: mbese abarya ku bitambo byatuwe ntibaba bunze ubumwe n’urutambiro?
19Mbese mvuge ngo iki? Ko inyama zatuwe ibigirwamana, hari icyo zivuze? Cyangwa se ko ikigirwamana hari icyo kimaze?
20Ashwi da! Kuko ibyo bitambo byabo, atari Imana babitura, ahubwo biturwa Sekibi, kandi sinshaka ko mugirana ubusabane na we.
21Ntimushobora kunywera icyarimwe ku nkongoro ya Nyagasani no ku nkongoro ya Sekibi; ntimushobora kubangikanya ameza ya Nyagasani n’aya Sekibi.
22Cyangwa se twaba dushaka kwikururira ishyari ry ’Imana? Twaba se tuyirusha amaboko?
Byose bikorerwe ikuzo ry’Imana23«Byose tubifitiye uburenganzira!» (nk’uko bamwe babivuga), nyamara byose ntibidufitiye akamaro; «Byose tubifitiye uburenganzira», ariko byose si ko bitera inkunga.
24Ntihakagire uwikurikiranira inyungu ye bwite, ahubwo aharanire iy’abandi.
25Nimwirire rero ibigurirwa ku isoko byose, mutiriwe musiganuza aho biturutse ngo bibakure umutima,
26«kuko isi yose ari iy’Imana, n’ibiyiriho byose.»
27Niba kandi uwo mudasangiye ukwemera aramutse agutumiye, irire ibyo akuzimaniye byose, utiriwe usiganuza ngo bigukure umutima.
28Ariko hagize ukubwira ati «Izi nyama zatuwe ibigirwamana», ntuziryeho ubigiriye uwakuburiye ngo utamutera guhagarika umutima;
29umutima mvuga rero si uwawe, ahubwo ni umutimanama w’undi. Kuki ubwigenge bwanjye bwaba bushingiye ku mutimanama w’undi?
30Niba ngize icyo ndya nshimira Imana, kuki hagira ungayira ibyo nakurijeho gushimira?
31Ari igihe rero murya, ari n’igihe munywa, icyo mukoze cyose, mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo.
32Ntimukagire uwo mutera imbogamizi, yaba Umuyahudi, yaba Umugereki, yaba uwo mu Kiliziya y’Imana.
33Nguko uko nanjye ngerageza gushimisha bose muri byose, ntaharanira inyungu yanjye bwite, ahubwo ifitiye abenshi akamaro ngo bakurizeho gukira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.