1Iyo barahije umuntu ngo avuge ukuri ariko we akicecekera, kandi ikibi cyakozwe yarakiboneye ubwe cyangwa se yarakibwiwe, maze ntatangaze icyo yamenye, ubwo aba yigeretseho umutwaro w’icyaha cye.
2Nanone kandi, nihagira ukora ku kintu gihumanya atabizi, — nk’intumbi y’inyamaswa yo mu ishyamba, intumbi y’itungo ry’imuhira rihumanya, cyangwa se iy’agasimba gahumanya, ubwo na we azaba ahumanye kandi ahindutse umunyacyaha.
3Nanone kandi umuntu nakora ku kintu cyandujwe n’undi muntu atabizi — ku kintu cyose gihumanya — maze akaza kubimenya, azaba ahindutse umunyacyaha.
4Nanone kandi umuntu navugana ubuhubutsi; agashinga indahiro atitondeye, mu bintu byamugirira nabi cyangwa byamukiza — mbese mu bintu byose umuntu ashobora kugiramo indahiro ahubukiye — icyo gihe, nabimenya, azaba ahindutse umunyacyaha.
5Nihagira rero ukora icyaha abitewe n’uko yagwiriwe na kimwe muri ibyo bintu, agomba kwirega igicumuro cye,
6hanyuma akazanira Uhoraho igitambo cy’impongano, kubera ko yacumuye: icyo gitambo cy’impongano y’icyaha kizabe ari itungo rigufi ry’inyagazi; umwana w’intama cyangwa ihene, maze umuherezabitambo azamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye.
Igitambo cy’abakene7Niba umuntu afite amikoro make, akaba adashobora kubona rimwe mu matungo magufi, nashaka gutura igitambo cy’impongano y’icyaha, azazanire Uhoraho intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe izaturweho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ibe iy’igitambo gitwikwa.
8Azazizanira umuherezabitambo abanze gutura iy’igitambo cy’impongano y’icyaha: icyo azaba atuye azakivuna ijosi, ariko yirinde kugica umutwe.
9Nyuma, amaraso make y’icyo gitambo, azayamishe ku rukuta rumwe rw’urutambiro, naho andi asigaye ayasese mu nsi yarwo. Icyo ni igitambo cy’impongano y’icyaha.
10Naho intungura ya kabiri, azayitureho igitambo gitwikwa akurikije imihango yabyo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo mukene umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze, ubwo azaba akibabariwe.
11Niba umuntu adashoboye kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo abitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze, ashobora nibura kuzana akebo k’ifu, kakaba igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo fu ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayimeneho umubavu, kuko izaba ari iyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.
12Azayishyikirize umuherezabitambo; umuherezabitambo ayoreho iyuzuye urushyi y’umuhango, maze ayitwikire ku rutambiro, yiyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Icyo ni gitambo cy’impongano y’icyaha.
13Iyo umuntu yakoze icyaha kimwe muri biriya, maze umuherezabitambo akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho igicumuro cye, ubwo aba akibabariwe. Umuherezabitambo azarangiza rero imihango yose nk’uko abigenza ku yandi maturo.»
Amategeko agenga igitambo cy’indishyi y’akababaro14Uhoraho abwira Musa, ati
15«Umuntu nakora ishyano biturutse ku burangare akabigira yima Uhoraho ibyamugenewe, indishyi y’akababaro azazanira Uhoraho igomba kuba ari imfizi y’intama idafite inenge, itoranyiiwe mu matungo magufi, kandi ifite agaciro k’umubare uringaniye w’amasikeli y’ifeza, apimiye kuri sikeli y’Ingoro, maze ayitureho igitambo cy’indishyi y’akababaro.
16Ibyo azaba yaragomwe ingoro, azabyishyure, yongereho kimwe cya gatanu cyabyo, maze abishyikirize umuherezabitambo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye, yifashishije ya mfizi y’intama atuyeho igitambo cyo kwigorora, ubwo azabe ababariwe igicumuro cye.
17Niba umuntu yakoze icyaha atabizi, agaca kuri kimwe mu byabujijwe n’amategeko y’Uhoraho, bityo agacumura, akigerekaho umutwaro w’icyaha cye,
18azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge itoranyijwe mu matungo magufi, bikurikije igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze biturutse ku burangare cyangwa ubujiji, ubwo azaba akibabariwe.
19Icyo ni igitambo cy’indishyi y’akababaro, kuko mu by’ukuri uwo muntu yari yacumuriye Uhoraho.»
20Uhoraho abwira Musa, ati
21«Nihagira umuntu ucumura agahemukira Uhoraho, akabigira ariganya mugenzi we kugira ngo amuhuguze ibyo yamubikiye, ibyo yamugujije, ibyo yamwibye, cyangwa se akabigira arya mugenzi we imitsi,
22cyangwa se abeshya kugira ngo yitwarire ikintu cyatakaye akagitoragura, maze akagerekaho kurahira ibinyoma avuga ko atakoze kimwe muri ibyo byaha,
23uwacumuye atyo akisiga icyaha, agomba gusubiza ibyo yibye, cyangwa ibyo yambuye mugenzi we ku ngufu, cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa ibyatakaye yatoraguye,
24cyangwa ikintu cyose cyatumye agira indahiro y’ibinyoma. Azabisubize byose nyirabyo, igihe azaba atura igitambo cy’impongano. Ndetse agerekeho kimwe cya gatanu cy’igiciro cyabyo.
25Naho ku byerekeye igitambo cy’indishyi y’akababaro igenewe Uhoraho, azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge, itoranyijwe mu matungo magufi, kandi ifite igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro.
26Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho igicumuro cye, imbere y’Uhoraho ubwo azaba akibabariwe n’aho yaba yarakoze ikimeze gite.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.