1Dore bene Dawudi yabyariye i Heburoni: uw’imfura yitwaga Aminoni, yabyaranye na Ahinowamu w’i Yizireyeli; uwa kabiri ni Daniyeli wa Abigayila w’i Karumeli;
2uwa gatatu ni Abusalomu mwene Maka, umukobwa wa Talimayi, umwami wa Geshuri; uwa kane ni Adoniya mwene Hagita;
3uwa gatanu ni Shefatiya wa Abitali; uwa gatandatu ni Yitereyamu wo ku mugore we Egula.
4Bose uko ari batandatu bavukiye i Heburoni. Aho ngaho Dawudi yahamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu ari ku ngoma, naho mu gihe cy’imyaka mirongo itatu n’itatu yari ku ngoma i Yeruzalemu.
5Ngaba abo yabyariye i Yeruzalemu: ni Shimeya, Shobabu, Natani na Salomoni, bose uko ari bane babyawe na Batishuwa, umukobwa wa Amiyeli.
6Hakurikiraho Yibuhari, Elishuwa, Elifaleti,
7Noga, Nefegi, Yafiya,
8Elishama, Eliyada na Elifeleti. Bose hamwe ni icyenda.
9Abo ni bo bene Dawudi bose, uretse abakomoka ku bagore b’inshoreke. Tamara yari mushiki wabo.
10Dore amazina y’abakomoka kuri Salomoni, uko bakurikiranye: ni Robowamu, Abiya, Asa, Yozafati,
11Yoramu, Okoziya, Yowasi,
12Amasiya, Azariya, Yotamu,
13Akhazi, Hezekiya, Manase,
14Amoni, Yoziya.
15Bene Yoziya: uw’imfura ni Yohanani, uwa kabiri ni Yoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumi.
16Bene Yoyakimu ni Yekoniya na Sedekiya.
17Bene Yekoniya wari imfungwa i Babiloni ni Sheyalutiyeli,
18Malikiramu, Pedaya, Shenasari, Yekamiya, Hoshama na Nedabiya.
19Bene Pedaya ni Zorobabeli na Shimeyi. Bene Zorobabeli ni Meshulamu, Hananiya na mushiki wabo Shelomita.
20Bene Meshulamu ni Hashuba, Oheli, Berekiya, Hasadiya, Yushabuhesedi: bose hamwe ni batanu.
21Bene Hananiya ni Pelatiya, Yeshaya, Arinani, Obadiya, na Shekanya.
22Bene Shekanya ni Shemaya, Hatushi, Yigeyali, Bariya, Neyariya na Shafati: bose hamwe ni batandatu.
23Bene Neyariya ni Eliyonayi, Hizikiya na Azurikamu: bose hamwe ni batatu.
24Bene Eliyonayi ni Hodayiwahu, Eliyashibu, Pelaya, Akubu, Yohanani, Delaya na Anani: bose hamwe ni barindwi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.