Mika 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abaryamira abandi

1Bariyimbire abagambirira kugira nabi,

igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi,

bwacya bagahita bagikora, kuko bagifitiye ububasha!

2Bararikira imirima bakayinyaga,

amazu bakayambura bene yo;

nuko bagafata umugabo n’urugo rwe,

bagatwara umuntu n’umurage we.

3Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya:

Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora,

cyangwa ngo mugende mwemaraye,

kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.

4Uwo munsi bazabagira iciro ry’imigani,

batere indirimbo y’amaganya, bagira bati

«Katubayeho, turarimbutse!

Umugabane w’umuryango wanjye uranyazwe!

Bitewe n’iki se kugira ngo nywamburwe,

maze abagome bakigabanya amasambu yacu?»

5Ni cyo gituma nta n’umwe muri mwe

uzongera guhabwa umunani mu ikoraniro ry’Uhoraho.

Abahinyura inyigisho z’umuhanuzi

6Bamwe baravuga bati «Rekera aho kubara izo nkuru,

kuko ari ubusazi kwemeza ko tuzakorwa n’ikimwaro.

7Ni ko se, umuryango wa Yakobo waba waravumwe?

Uhoraho yaba se atakihangana? Yabasha se gukora atyo?»

— Nyamara amagambo ye agirira neza ugendera mu butungane!

8Naho mwebwe mwafashe umuryango wanjye nk’abanzi banyu;

abavuye mu ntambara bigendera mu mahoro,

mubacuza ibishura byabo bari biteye!

9Mwirukana abagore bo mu muryango wanjye,

mubatesha ingo bakundaga;

abana babo mubambura burundu agaciro nabahaye!

10Nimuhaguruke mugende, si igihe cyo kuruhuka;

kubera ubuhemu bwanyu mwikururiye ukurimbuka,

kandi kukazaba ukurimbuka gukaze!

11Iyaba habonekaga umuntu wiruka inyuma y’umuyaga,

agakwirakwiza ibinyoma agira ati

«Nguhanuriye ko uzagwirizwa divayi n’ibindi bisindisha!»

uwo ni we waba umuhanuzi ukwiriye uyu muryango.

Imana igiye gukorakoranya udusigisigi twa Israheli

12Ngiye kugukorakoranya, wowe Yakobo, uko wakabaye;

ngiye gushyira hamwe udusigisigi twa Israheli!

Nzabakoranyiriza hamwe nk’intama mu kiraro,

cyangwa nk’ishyo riri mu rwuri,

maze bahinduke imbaga nyamwinshi y’abishimye.

13Nguwo abazamutse imbere, ubashakira inzira;

babonye inzira bagera mu irembo basohokeramo:

Umwami wabo abarangaje imbere,

Uhoraho ubwe ari imbere yabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help