1Ni zaburi yo gushimira
Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,
2nimumugaragire mwishimye,
nimumusanganize impundu z’ibyishimo!
3Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,
ni we waturemye, none turi abe,
turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.
4Nimutahe amarembo ye mumushimira,
mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,
mumusingize, murate izina rye.
5Kuko Uhoraho ari umugwaneza,
urukundo rwe ruhoraho iteka,
ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.