1Alleluya!
Nimusingize izina ry’Uhoraho,
nimumusingize, bagaragu b’Uhoraho,
2mwebwe abahora mu Ngoro y’Uhoraho,
mu bikari by’Inzu y’Imana yacu.
3Nimusingize Uhoraho, kuko ari umunyampuhwe,
nimuririmbe izina rye, kuko ari umugwaneza.
4Koko Uhoraho yihitiyemo Yakobo,
Israheli ayigira inyarurembo ye.
5Jyewe nzi neza ko Uhoraho ari igihangange,
ko Umutegetsi wacu asumba ibigirwamana byose.
6Icyo Uhoraho ashatse cyose, aragikora,
ari mu ijuru, ari no mu nsi,
ari mu nyanja, ari n’ikuzimu . .
7Atumburutsa ibicu abivanye iyo gihera,
akarekura imirabyo imvura ikagwa,
akabyutsa imiyaga mu ndiri yayo.
8Ni we warimbuye ibyavutse uburiza mu Misiri,
ari ubw’abantu, ari n’ubw’amatungo.
9Yohereje ibimenyetso n’ibitangaza,
iwawe mu Misiri nyir’izina,
arwanya Farawo n’abagaragu be bose.
10Ni we watsinze amahanga menshi,
yica n’abami b’ibihangange,
11barimo Sihoni, umwami w’Abahemori,
na Ogi, umwami wa Bashani,
n’ingoma zose za Kanahani;
12nuko igihugu cyabo agitangaho umunani,
umunani yageneye Israheli, umuryango we.
13Uhoraho, izina ryawe rizavugwa iteka,
uzahora wibukwa n’imbyaro zose,
14kuko Uhoraho arenganura umuryango we,
akagirira impuhwe abagaragu be.
15Ibigirwamana by’amahanga ni feza na zahabu,
ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu.
16Bifite umunwa, ariko ntibivuge,
bikagira amaso, ariko ntibibone;
17bifite amatwi, ariko ntibyumve,
nta mwuka na busa ubiva mu kanwa!
18Ababikoze barakamera nka byo,
kimwe n’ababyiringira bose!
19Mwebwe abo mu nzu ya Israheli, nimusingize Uhoraho,
mwebwe abakomoka kuri Aroni, nimusingize Uhoraho,
20mwebwe abo mu bwoko bwa Levi, nimusingize Uhoraho,
mwebwe abatinya Uhoraho, nimusingize Uhoraho!
21Uhereye i Siyoni nihasingizwe Uhoraho,
we uganje muri Yeruzalemu!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.