Intangiriro 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo.

2Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari imaze gukora.

3Imana iha umugisha umunsi wa karindwi irawiyegurira, kuko ari wo munsi yaruhutseho umurimo wose yari imaze gukora.

4Ngayo amavu n’amavuko y’ijuru n’isi, igihe biremwe.

Ubusitani bwo muri Edeni

Umunsi Uhoraho Imana ahanga ijuru n’isi,

5ku isi nta n’agahuru ko mu gasozi kaharangwaga, nta n’icyatsi cyari cyakamera ku misozi, nta n’umuntu wariho ngo ahinge ubutaka.

6Ariko isoko yapfupfunukaga mu kuzimu ikabobeza hejuru y’ubutaka hose.

7Nuko Uhoraho Imana abumba Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima.

8Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani iburasirazuba, muri Edeni, ahatuza Muntu yari amaze kubumbabumba.

9Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso, kandi biryoshye; ameza n’igiti cy’ubugingo mu busitani hagati, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi.

10Uruzi rwaturukaga muri Edeni, rugasukira ubusitani, rukahava rwigabanyamo amashami ane.

11Izina ry’uruzi rwa mbere ni Pishoni; ni rwo ruzenguruka igihugu cyose cya Hawila, ari cyo kibamo zahabu,

12kandi zahabu y’icyo gihugu ni nziza cyane; kibamo n’amabuye y’agaciro, nka budeliyumu na onigisi.

13Izina ry’uruzi rwa kabiri ni Gihoni; ni rwo ruzenguruka igihugu cya Kushi.

14Uruzi rwa gatatu ni Tigiri; ni rwo rutemba runyura mu burasirazuba bwa Ashuru. Uruzi rwa kane ni Efurati.

15Uhoraho Imana ashyira Muntu mu busitani bwa Edeni, ngo abuhinge kandi aburinde.

16Nuko Uhoraho Imana ategeka Muntu, ati «Igiti cyose cyo muri ubu busitani, ushobora kukiryaho;

17ariko igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi waramutse ukiriyeho uzapfa nta kabuza!»

18Nuko Uhoraho Imana aravuga ati «Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.»

19Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu ishyamba, n’inyoni zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigire izina cyiswe na we.

20Muntu yita amazina ibitungwa byose, n’inyoni zose zo mu kirere, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabonamo umufasha bakwiranye.

21Nuko Uhoraho Imana atera Muntu gusinzira ibitotsi bikomeye, arasinzira; afata rumwe mu mbavu ze, maze asubiranya umubiri.

22Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo.

23Umugabo ariyamira aravuga ati

«Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye,

n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye; uyu azitwa umugore,

kuko mu mugabo ariho avuye.»

24Ni cyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe.

Adamu na Eva birukanwa mu busitani bwa Edeni

25Bombi bari bambaye ubusa, ari umugabo ari n’umugore we, ariko ntibyari bibateye isoni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help