1Ku isi, buri kintu kigira umwanya wacyo n’igihe cyacyo:
2Hari igihe cyo kubyara,
n’igihe cyo gupfa;
hari igihe cyo gutera urugemwe,
n’igihe cyo kururandura;
3hari igihe cyo kwica,
n’igihe cyo gukiza;
hari igihe cyo gusenya,
n’igihe cyo kubaka;
4hari igihe cyo kurira,
n’igihe cyo guseka;
hari igihe cyo kuganya,
n’igihe cyo kubyina;
5hari igihe cyo gutera amabuye,
n’igihe cyo kuyatora;
hari igihe cyo guhoberana,
n’igihe cyo kwirinda guhoberana;
6hari igihe cyo gushakisha,
n’igihe cyo gutakaza;
hari igihe cyo kubika,
n’igihe cyo kujugunya;
7hari igihe cyo gutabura,
n’igihe cyo kudoda;
hari igihe cyo guceceka,
n’igihe cyo kuvuga;
8hari igihe cyo gukunda,
n’igihe cyo kwanga;
hari igihe cyo cy’intambara,
n’igihe cy’amahoro.
Ibintu ni amayobera9Inyungu y’umuntu ukora yiyuha akuya ni iyihe?
10Nitegereje umurimo Imana yahaye bene muntu ngo bawusohoze.
11Nasanze ibyo yaremye byose biberanye n’igihe cyabyo; yahaye abantu kumenya ibyahise n’ibizaza, ariko badashobora gusesengura ibikorwa by’Imana byose uko bingana.
12Nasanze ibyiza kuri bo ari ukwishimisha, bakishakira umunezero bakiriho.
13Koko kandi, iyo umuntu ariye, akanywa, agashimishwa n’ihirwe yavunikiye, na byo ni ingabire y’Imana.
14Nasanze ibikorwa by’Imana biramba ubuziraherezo, nta kigomba kongerwaho, habe ngo hari n’icyo wagabanyaho. Imana ikora ityo kugira ngo bayitinye.
15Ibiriho ubu, na mbere byariho, n’ibizabaho bizaba byarahozeho; Imana ihora igarura ibyahozeho.
Byose bimarwa n’urupfu16Dore ibindi nabonye ku isi: ubugome bwahawe intebe aho bacira imanza, n’umubisha yimura intungane mu cyicaro.
17Naribwiye mu mutima nti «Intungane n’umugome, Imana izabacira urubanza, kuko ikintu cyose gifite igihe cyacyo, n’igikorwa cyose kikazacirwa urubanza rugikwiye.»
18Mu mutima wanjye, dore icyo navuze ku bantu: Imana ishaka kubagerageza, bityo ikabumvisha ko na bo ubwabo ari ibikoko.
19Koko rero, amaherezo y’abantu n’ay’ibikoko ni amwe: urupfu ni rumwe, impumeko ni imwe, kandi umuntu nta cyo asumbya igikoko, kuko byose ari ubusabusa.
20Ibintu byose bijya hamwe, byose biva mu gitaka, byose bisubira mu gitaka.
21Ni nde uzi niba umwuka w’abantu uzamuka ujya ejuru, maze uw’ibikoko ukajya hasi ikuzimu?
22Ubwo nabonye ko icyiza ku muntu ari ukunezezwa n’ibikorwa bye, kuko ari wo mugabane we. Napfa se, ni nde uzamugarura kureba ibyo asize?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.