Zaburi 52 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umubeshyi Imana izamuhana bikomeye

1Igenewe umuririmbisha. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi.

2Yerekeye iby’igihe Dowegi, Umunyedomu, aje kumenyesha Sawuli ko Dawudi yahungiye mu rugo rwa Ahimeleki.

3Kuki wiratana kuba umugizi wa nabi,

wa ngirwamugabo we,

kandi Imana yo ihorana ineza?

4Ururimi rwawe rwuzuye ubugome,

rwica nabi nk’urwembe rutyaye,

rukagira amayeri menshi yo kubeshya.

5Wikundira ikibi kurusha icyiza,

ugakunda ikinyoma aho kuvuga ukuri. (guceceka akanya gato)

6Uri karimi kabi, nta kindi wikundira

atari amagambo asebanya gusa!

7Imana ubwayo izagukuraho buheriheri,

izagushikanura, iguhubure mu nzu yawe,

maze izakurandure ku isi y’abazima. (guceceka akanya gato)

8Nuko ab’intungane nibabibona, bashye ubwoba,

hanyuma baguhe urw’amenyo, bavuga

9bati «Dore wa muntu wiyise intwari,

akanga ko Imana imubera ubuhungiro butavogerwa,

ahubwo akiringira ubukungu bwinshi yari afite,

akiratana ibikorwa by’ubugome bwe!»

10Naho jyewe, ak’umuzeti watohagiriye mu Ngoro y’Imana,

mpora nizigiye ubuntu bwayo!

11Iteka ryose nzahora ngushimira ibyo wakoze!

Niringiye izina ryawe, kuko ryuje ineza,

nzaryamamariza imbere y’abayoboke bawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help