1Ku byerekeye inyama zatuwe ibigirwamana ni koko: twese tubifitemo ubujijuke (nk’uko mubivuga). Nyamara ubumenyi butera kwirata, naho urukundo rukajijura.
2Niba hari uwibwira ko hari icyo azi, ntarageza aho kumenya uko bikwiye.
3Ariko niba hari ukunda Imana, uwo nguwo azwi n’Imana.
4None se byaba byemewe kurya inyama zatuwe ibigirwamana? Tuzi ko nta kigirwamana kibaho ku isi, kandi ko nta yindi mana iriho, usibye Imana imwe rukumbi.
5Koko, n’ubwo hariho ibyitwa imana byinshi mu ijuru no ku isi — koko kandi ibigirwamana n’ibikomerezwa ntibibarika! —
6kuri twe habaho Imana imwe, ari yo Mubyeyi, byose biturukaho, ari na Yo tugana; hakabaho na Nyagasani umwe, Yezu Kristu, ari We ubeshaho byose, natwe tukabeshwaho na We.
7Ariko bose si ko babifitemo ubujijuke. Hariho bamwe bakiva mu by’ibigirwamana, maze baba bariye inyama zabituwe, umutimanama wabo udakomeye ukabemeza ko bahumanye.
8Mu by’ukuri si ibiribwa bizatugeza ku Mana; tubiriye, tutabiriye, nta cyo tuzaba duhombye cyangwa twungutse.
9Cyakora mwitondere ubwo burenganzira mubifitemo, ngo hato butagusha abanyantege nke.
10Koko se umunyantege nke aramutse akubonye urira mu ngoro y’ibigirwamana, kandi witwa ko ujijutse, ntiyaboneraho akarya izo nyama zatuwe ibigirwamana, kandi umutima we utabimwemerera?
11Bityo rero ubujijuke bwawe buzaba bugushije umunyantege nke, kandi ari umuvandimwe Kristu yapfiriye.
12Muri uko gucumurira abavandimwe banyu mubakomeretsa ku mutima usanzwe udakomeye, ubwo ni Kristu muba mucumuriye.
13Kubera iyo mpamvu, niba ibyo kurya bigusha umuvandimwe wanjye, nzazinukwa inyama burundu, aho kugusha umuvandimwe wanjye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.