1Baragowe abashumba batererana ubushyo bwanjye bukagwa mu rwuri! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
2None rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku bashumba baragiye umuryango wanjye: Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho. Nyamara ariko jyewe — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye kubahagurukira, mbahanire ubugome bwanyu!
3Jyewe nzakoranya ayarokotse mu mashyo yanjye, nyavane mu bihugu byose nayatatanyirijemo, nyagarure mu biraro byayo, maze yororoke.
4Nzayashinga abashumba bayaragire; kuva ubwo ntazongera kugira ubwoba cyangwa ngo akangarane, kandi nta na rimwe muri yo rizongera kuzimira — uwo ni Uhoraho ubivuze.
5Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu.
6Ku ngoma ye, Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri «Uhoraho ni we butabera bwacu.»
7Ni koko, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze boye kuzongera kuvuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cya Misiri»,
8ahubwo bajye bagira bati «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye urubyaro rw’Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo, kugira ngo abatuze ku butaka bwabo.»
Abahanuzi n’abaherezabitambo batabikwiye9Ku byerekeye abahanuzi:
Nashengutse umutima, ndatengurwa ingingo zose;
nahindutse nk’umusinzi, boshye umuntu wishwe na divayi,
kubera Uhoraho n’amagambo ye matagatifu.
10Mu gihugu, bose ni abasambanyi;
igihugu cyose kiri mu cyunamo, kandi cyuzuye imivumo;
none inzuri zo mu butayu zagwengeye;
nta kindi kibashishikaje uretse ikibi,
n’umwete wo gusenya.
11Abahanuzi n’abaherezabitambo barahumanye
— uwo ni Uhoraho ubivuze —
bigera n’aho nsanga ubugome bwabo mu ngoro yanjye.
12None rero, inzira yabo izazamo ubunyereri,
bazimirire mu mwijima, maze bahagwe.
Umwaka wo kubiryozwa nugera,
nzabaterereza amakuba — uwo ni Uhoraho ubivuze!
13Mu bahanuzi bo muri Samariya
nahabonye ibintu biteye ishozi:
bahanura mu izina rya Behali,
bakayobya umuryango wanjye Israheli.
14Ariko mu bahanuzi b’i Yeruzalemu,
ho nahabonye amahano arushijeho:
bohotse mu busambanyi, batsimbarara ku kinyoma
kandi bashyigikira abagizi ba nabi,
ku buryo nta n’umwe ushobora kuzibukira ubugome bwe.
Bose bambereye nk’abantu ba Sodoma,
abaturage ba Yeruzalemu bameze nk’ab’i Gomora.
15Ni yo mpamvu Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
avuze atya kuri abo bahanuzi:
Ngiye kubagaburira ibamba, mbuhire amazi aroze,
kuko mu baherezabitambo b’i Yeruzalemu,
ari ho haturuka ubugome bwanduza igihugu cyose.
16Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya:
Nimwime amatwi amagambo y’ibinyoma;
abo bahanuzi bahanura!
Babigisha ibyo umutima wabo wihimbiye,
nta bwo bituruka mu kanwa k’Uhoraho.
17Batinyuka kubwira abasuzugura ijambo ry’Uhoraho, ngo
«Mwebwe byose bizabahira!»
Naho umuntu wese ukomeje kunangira umutima,
bakamubwira ngo «Nta cyago kizagutera!»
18Ese hari uwigeze ajya mu nama y’Uhoraho,
ngo yitegereze kandi yumve ijambo rye?
Ni nde witondeye ijambo rye maze akaryumva?
19Nguwo umuhengeri w’Uhoraho, uburakari bwe buragurumanye,
umuyaga w’ishuheri uriho urahuhera ku mitwe y’abanyabyaha.
20Uburakari bw’Uhoraho ntibuzashira
mbere y’uko asohoza umugambi yiyemeje:
muzabisobanukirwa neza mu minsi iri imbere!
21Bariya bahanuzi sinigeze mbatuma, ariko bariruka hose!
Sinigeze mvugana na bo, ariko barahanura!
22Iyo baba mu nama yanjye,
bari kugeza ku muryango wanjye amagambo nivugiye,
bakabatoza kuzibukira imyifatire yabo mibi
n’ibikorwa byabo by’ubugome!
Uhoraho aba hose, ku isi no mu ijuru23Ese naba ndi Imana y’abandi bugufi gusa?
— uwo ni Uhoraho ubivuze —
maze abandi kure simbabere Imana?
24Ubwo se umuntu yashobora kwihisha ahiherereye
— uwo ni Uhoraho ubivuze — maze jye simubone?
Ni ko se, si jye wuzuye ijuru n’isi?
Uwo ni Uhoraho ubivuze!
Amahomvu y’abahanuzi n’ijambo ry’Imana25Numvise uburyo abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, bavuga ngo «Nabonekewe mu nzozi! Nabonekewe mu nzozi!»
26Ibyo bizagarukira he? Ubwo se abo bahanuzi bahanura ibinyoma bafite ubwenge buzima? Ibyo bahanura ni amahomvu bihimbiye!
27Iyo barotorerana izo nzozi zabo, baba bagamije kwibagiza izina ryanjye mu muryango wanjye, nk’uko abasekuruza baryibagiwe kubera Behali.
28Umuhanuzi warose, narotore inzozi ze, ariko ufite ijambo ryanjye, naritangaze uko rimeze! Ese umurama uhuriye he n’ingano? Uwo ni Uhoraho ubivuze.
29Ijambo ryanjye se ntirimeze nk’umuriro, cyangwa inyundo imenagura urutare?
30None rero, ngiye guhagurukira abo bahanuzi — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko bakingakingana amagambo yanjye.
31Nzahagurukira abo bahanuzi — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko bafite akarimi karyohereye ko kuvuga ibyabo.
32Ngiye guhagurukira abahanuzi barota inzozi zoshya — uwo ni Uhoraho ubivuze — bakazirotora, maze ibinyoma byabo n’amahomvu yabo akayobya umuryango wanjye. Jyewe sinabohereje kandi sinigeze ngira icyo mbasaba, nta cyo bamariye uriya muryango. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
33Nihagira umuntu wo mu muryango, yaba umuhanuzi cyangwa umuherezabitambo, wakubaza ngo «Umuzigo w’Uhoraho ni uwuhe?» uzamusubize uti «Ni mwebwe muzigo, kandi ngiye kubatererana — Uwo ni Uhoraho ubivuze!»
34Kandi nihagira umuhanuzi, umuherezabitambo, cyangwa undi wo mu muryango uvuga ngo «Mbega umuzigo uremereye Uhoraho yatugeretseho!» uwo muntu nzamwikoma hamwe n’urugo rwe.
35Dore rero ibyo muzajya mubwirana: «Uhoraho ashubije iki? Uhoraho atangaje iki?»
36Naho iryo jambo «Umuzigo w’Uhoraho», ntimuzongere kurihingutsa ukundi. Nta wundi muzigo wa buri muntu, uretse ijambo rye bwite, kuko muhindanya amagambo y’Imana nzima, Uhoraho Umugaba w’ingabo akaba n’Imana yacu.
37Dore ibyo uzabwira umuhanuzi: «Uhoraho agushubije iki? Uhoraho atangaje iki?»
38Ariko nimuvuga ngo «Umuzigo w’Uhoraho», kandi narababujije kuvuga mutyo,
39nzabikorera, maze mbajugunye kure yanjye, hamwe n’umugi nabahaye mwebwe n’abasekuruza banyu.
40Nzabambika ikimwaro ubuziraherezo; umugayo uzabokama, kandi ntibizibagirana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.