1Oloferinesi aramubwira ati «Humura, mugore! Ntukuke umutima, kuko ntigeze ngirira nabi umuntu n’umwe wahisemo kugaragira Nebukadinetsari, umwami w’isi yose.
2Na n’ubu, iyo abo musangiye ubwoko batuye mu misozi miremire batansuzugura, simba narababanguriye icumu. Ariko ibyo barabyihamagariye!
3Ubu rero mbwira impamvu wabahunze, ukaba wiyiziye muri twe. Ibyo ari byo byose, ni cyo kigukijije! Izere, muri iri joro urabaho, no mu bihe bizaza.
4Nta we uzakugirira nabi, ahubwo bazagufata neza, nk’uko bisanzwe bigirirwa abayobotse umutegetsi wanjye umwami Nebukadinetsari.»
5Yudita aramubwira ati «Wemere amagambo y’umuja wawe, maze avugire imbere yawe. Sindibubwire databuja ikinyoma na kimwe muri iri joro.
6Nukurikiza amagambo y’umuja wawe, Imana izatunganya umurimo wayo hamwe nawe. Ni bwo rero databuja atazatsindwa mu migambi ye.
7Harakabaho Nebukadinetsari, umwami w’isi yose, we wakohereje gusubiza imbaraga ikinyabuzima cyose; harakabaho n’ingoma ye! Ku mpamvu yawe, si abantu bonyine bamugaragira, ahubwo n’inyamaswa z’agasozi, amatungo n’inyoni zo mu kirere, byose ku bw’imbaraga zawe bizaberaho Nebukadinetsari n’inzu ye yose.
8Koko rero, twumvise bavuga ubuhanga n’ubushobozi bw’ibitekerezo byawe. Birazwi ku isi hose ko usumbya abandi bategetsi ubushishozi, ukaba uri ikirangirire mu bumenyi, n’intagereranywa mu kuyobora ibitero by’intambara.
9Ikindi kandi, tuzi ibyo Akiyoro yavugiye mu nama wakoresheje, kuko abatuye Betuliya bamaze kumwakira, yabamenyesheje ibyo yari yavugiye imbere yawe byose.
10None rero, mutware kandi shobuja, ntiwirengagize amagambo ye, ahubwo yagumane mu mutima wawe, kuko yose ari amanyakuri. Koko rero, ubwoko bwacu ntibuhanwa, n’inkota nta cyo ibatwara, keretse baracumuriye Imana yabo.
11Ubu rero, kugira ngo databuja adasubira inyuma cyangwa ngo abure imbaraga, menya ko urupfu rugiye kubagwa gitumo, kubera ibyaha baguyemo, kuko Imana yabo bahora bayirakaza, igihe cyose bitandukanije na Yo.
12Kuva aho baburiye ibiryo, n’amazi akaba make, bafashe umugambi wo kwadukira amatungo yabo, maze biyemeza no kurya ibintu byose Imana yari yarababujije, mu mategeko yayo.
13Bari babitse umuganura w’ingano n’igice cya cumi cya divayi n’icy’amavuta, kugira ngo babyegurire abaherezabitambo b’i Yeruzalemu bahora bahagaze imbere y’Imana yacu; none ubu, biyemeje kubyirira ubwabo, kandi kirazira kuri rubanda rusanzwe kubikozaho n’imitwe y’intoki.
14Bohereje abantu i Yeruzalemu — na ho kandi bose bakora nk’ibyo — bagomba kubasabira uruhushya rwa ngombwa inama y’abakuru b’imiryango.
15Dore rero ibigiye kubabaho: igihe bazaba babonye urwo ruhushya kandi bakoze n’ibyo, uwo munsi nyine bazakugabizwa barimburwe.
16Ni yo mpamvu jyewe, umuja wawe, maze kumenya ibyo byose, nahunze mva iwabo. Kandi Imana yanyohereje gukorana nawe ibikorwa isi yose izatangarira, n’abantu bose bakazumva bivugwa.
17Kuko umuja wawe yubaha Imana cyane, agakorera Imana y’ijuru ijoro n’amanywa. Kuva ubu, shobuja, nzaguma iruhande rwawe. Icyakora umuja wawe azajya asohoka nijoro ajye mu mubande. Nzajya nsenga Imana, izambwira igihe bazaba bakoze ibyaha byabo.
18Icyo gihe nzaza mbikumenyeshe, maze uzasohoke n’ingabo zawe zose. Kandi nta n’umwe muri bo uzakurwanya.
19Hanyuma nzakuyobora nkunyuze muri Yudeya kugeza ubwo uzagera imbere ya Yeruzalemu. Nzashyira intebe yawe muri yo rwagati. Uzabayobora nk’intama zitagira umushumba, nta n’imbwa izakumokera. Kuko ibyo ngibyo nabyiyumvisemo kandi ndabimenyeshwa, nkaba noherejwe kubikugezaho.»
20Amagambo ya Yudita anyura Oloferinesi n’abagaba be bose. Batangarira ubuhanga bwe, maze baravuga bati
21«Kuva ku mupaka w’isi kugeza ku wundi, nta mugore twabonye nk’uyu ufite uburanga mu maso n’ubuhanga mu mvugo!»
22Oloferinesi aramubwira ati «Imana yagize neza kukohereza imbere y’imbaga, kugira ngo impe umutsindo, inarimbure abasuzuguye databuja.
23Naho wowe, ufite uburanga, ukaba uri n’umuhanga mu mvugo. Nugenza nk’uko wabivuze, Imana yawe izaba Imana yanjye. Wowe ubwawe uzatura mu ngoro y’umwami Nebukadinetsari, kandi uzaba ikirangirire ku isi hose.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.