1Hari mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ya Nebukadinetsari, wategekaga Abanyashuru, i Ninivi umugi mugari. Icyo gihe Arufagisadi na we yategekaga Abamedi, i Ekibatani.
2Uwo mugi, Arufagisadi yari yarawukikije inkike z’amabuye manini, afite ubugari bw’imikono itatu, n’uburebure bw’imikono itandatu. Yari yazamuye uburebure bw’izo nkike kugeza ku mikono mirongo irindwi mu buhagarike, no ku mikono mirongo itanu mu bugari.
3Ku marembo yari yahubatse iminara y’imikono ijana mu buhagarike, ishingiye ku rufatiro rw’amabuye rufite ubugari bw’imikono mirongo itandatu.
4Uwo mugi yari yawukoreye n’inzugi z’amarembo z’uburebure bw’imikono mirongo irindwi, n’ubugari bw’imikono mirongo ine, kugira ngo ingabo ze zishobore gusohoka ari nyinshi kandi ngo zitica gahunda y’abasirikare bagenda ku maguru.
5Muri iyo minsi rero umwami Nebukadinetsari atera umwami Arufagisadi mu kibaya kigari cyo mu ntara ya Ragawu.
6Abari batuye mu misozi miremire baza kumuvuna hamwe n’abari bakikije inkombe z’inzuzi za Efurati, Tigiri, na Hidasipe, n’abatuye mu bibaya bitegekwa na Ariyoki, umwami w’Abelumayi. Nuko amahanga menshi akoranira kurwanirira abahungu ba Kelewudi.
7Nebukadinetsari, umwami w’Abanyashuru, yoherereza intumwa abari batuye mu Buperisi, n’abari batuye mu burengerazuba bose, ni ukuvuga abo muri Silisiya n’i Damasi, muri Libani n’ahegereye Libani, n’abatuye ku nkombe y’inyanja bose,
8abanyamahanga bo mu karere ka Karumeli, aka Gilihadi, na Galileya ya ruguru, n’abo mu kibaya kinini cya Esidereloni,
9abo muri Samariya n’abo mu migi yayo, abo hakurya ya Yorudani kugeza i Yeruzalemu, i Batani, i Kelushi n’i Kadeshi, kugeza ku ruzi rwa Misiri, i Tafuna, i Ramusesi, n’igihugu cyose cya Geseni,
10no kugeza hakurya ya Tanisi, na Memfisi, mbese atuma ku batuye Misiri bose, kugeza ku mipaka ya Etiyopiya.
11Nyamara abaturage b’isi yose Nebukadinetsari, umwami w’Abanyashuru yari yatumyeho, ntibamwitaba baramusuzugura. Maze kuko batamutinyaga, babyangira icyarimwe, ntibajyana na we ku rugamba. Nuko intumwa yari yabatumyeho bazohereza amara masa, zifite ikimwaro.
12Nebukadinetsari arakarira cyane ibyo bihugu byose, arahirira ku ngoma ye no ku butegetsi bwe, ko azabyihimura, ari icya Silisiya, ari icya Damasi n’icya Siriya, ko kandi azatsembesha inkota abaturage bose ba Mowabu, n’Abahamoni, Yudeya yose n’abo mu Misiri bose kugeza ku nkombe z’inyanja zombi.
Nebukadinetsari arwanya Arufagisadi13Nuko, mu mwaka wa cumi n’irindwi w’ingoma ye, Nebukadinetsari n’ingabo ze bwite atera umwami Arufagisadi, maze muri icyo gitero aratsinda. Amenesha ingabo zose za Arufagisadi, abarwanira ku mafarasi be bose, n’amagare ye yose y’intambara.
14Yigarurira imigi ye, agera n’i Ekibatani, afata iminara y’uwo mugi, arawusahura, maze ubwiza bwawo arabwangiza.
15Nuko afatira Arufagisadi mu misozi ya Ragawu, amutera amacumu, aramwica, aganza ingoma ye burundu.
16Hanyuma Nebukadinetsari arigarukira n’ingabo ze, baherekejwe n’imbaga itabarika y’abamurwaniriye, bagera i Ninivi. Nuko aguma aho i Ninivi, we n’ingabo ze, bahamara iminsi ijana na makumyabiri baruhuka kandi binezeza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.