1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Ni indirimbo.
2Mana iri i Siyoni, abantu bakwiye kugusingiza,
kandi bakarangiza imihigo bakugiriye.
3Wowe wumva isengesho bakubwiye,
abantu bose baza bakugana.
4Ibyaha bikunda kutuganza,
ariko wowe ukabitubabarira.
5Hahirwa umutumirwa wihitiyemo ubwawe;
ukamuha kwigumira mu bikari by’Ingoro yawe.
Tuzahazwa ibyiza byo mu rugo rwawe,
ibintu bitagatifu byo mu Ngoro yawe.
6Mu butungane bwawe, uratwumva ukadukorera ibitangaza,
wowe, Mana Mukiza wacu,
mizero ya bose kugeza ku mpera z’isi,
no ku batuye ibirwa byo mu nyanja za kure cyane.
7Ububasha bwawe bushyigikira imisozi,
ugakindikiza ubutwari,
8ugahosha urusaku rw’inyanja,
urusaku rw’imivumba yazo,
ukanacubya imyivumbagatanyo y’ibihugu.
9Ku nkiko z’isi baratangarira ibimenyetso werekana,
ab’iburasirazuba n’iburengerazuba wabateye kuvuza impundu.
10Wasuye isi, uyuhira amazi,
maze uyigwizamo uburumbuke butagira ingano.
Imigezi y’Imana isendereye amazi,
maze ugategurira abantu imyaka ibatunga.
Dore uko utegura ubutaka:
11uyobora amazi mu mayogi, ugasanza amasinde,
ukagusha imvura y’umurindi ngo ibworoshye,
maze ugaha umugisha imbuto zimeramo.
12Umwaka uwusoza uwuhunda ibyiza byawe,
aho unyuze hose hagasigara uburumbuke buteye ubwuzu.
13Ubwatsi bw’amatungo, buratohagira mu butayu,
utununga ugasanga duteye ubwuzu,
14inzuri zikanyanyagiramo amashyo arisha,
n’imibande ikazimagizwa n’imyaka yeze.
Nuko byose bigasabagizwa n’ibyishimo, bikaririmba.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.