1Elihu akomeza ijambo rye, agira ati
2«Ba uretse gato, nkwigishe,
kuko ndacyafite amagambo Imana yantumye.
3Nzakora iyo bwabaga n’ubwenge bwanjye bwose,
mburanire Iyandemye.
4Koko rero amagambo yanjye si ibinyoma,
uwo muri kumwe ni umugabo w’imvugakuri.
5Menya ko Imana ifite ububasha buhagije,
kandi ko idatererana umuntu w’intungane;
6antireka umugome ngo yibereho gusa,
7antiyirengagiza intungane,
6bkandi irenganura abakene.
7bYagabiye abami ingoma,
ibicaza ku ntebe y’inteko ubuzira herezo,
ariko bo barikuza,
8none dore bibohesheje ibiziriko,
bari ku ngoyi y’ubutindi.
9Yaberetse ibikorwa byabo,
ibahishurira ibyaha byabo batewe n’ubwirasi;
10yazibuye amatwi yabo irababurira,
kandi ibategeka kureka ikibi.
11Nibayitega amatwi, bakayiyoboka,
bazasazana ihirwe,
ubuzima bwabo burangirane umunezero.
12Ariko nibanga kumva, bazaboneza inzira y’ikuzimu,
bapfe bazize kubura ubwenge.
13Naho ab’imitima yuzuye ubugome n’inzika,
abo Imana iboha ntibayitakambire,
14barimbuka bakiri bato,
bishwe no konona ubusore bwabo.
15Ariko umukene, imukirisha ubukene bwe,
ubutindi bwe, ikabumuheramo kujijuka.
16Nawe, izagucisha ukubiri n’imibabaro,
uzatengamara, hoye kugira ikikuziga,
uzagira ibyo kurya bihagije kandi byiza.
17Ubwo rero, uzashinja abagome,
maze uyoboke inzira y’ubutungane.
18Uramenye, ntuzashukwe n’abaguha ibintu,
cyangwa ngo wicwe n’umurengwe.
19Umukire uzamucire urubanza kimwe n’udafite zahabu,
umuntu ukomeye uzamugenzereze kimwe n’umunyantege nke.
20Ntugapyinagaze abantu b’abavantara,
ngo ubasimbuze bene wanyu,
21uzirinde kandi, gukurikirana ikibi,
kuko ari byo byaguteye kubabazwa bene ako kageni.
22Ni koko, Imana ifite ububasha bw’ikirenga,
ni uwuhe mutware wayigereranya?
23Ni nde se wayibwiriza ibyo ikora,
akubahuka kuyibwira ngo ’Warahemutse’?
24Ahubwo ujye wibuka kurata ibikorwa byayo,
mbese nk’uko n’abandi babihimbaje;
25ni iby’abantu bose bashobora kubona,
kandi ntibyihishe, byigaragariza kure.
26Ni koko, Imana ifite ubwenge bw’ikirenga,
kandi imyaka yayo ntibarika.
27Ni yo ibumbira hamwe amazi yo mu kirere;
maze ikayahinduramo ibicu,
28ibicu na byo bikazabyara imvura,
maze ibijojoba bigakwiragira imbaga y’abantu.
31Iyo mvura ni yo Imana itungisha amahanga,
ikabaha ibyo kurya bihagije.
29Ni nde wakumva umutambagiro w’ibicu,
agasobanukirwa n’ukuntu inkuba zibihindiramo?
30Imana ni yo ikwiza hose ibihu,
bigatwikira n’impinga z’imisozi;
32Iba ifatishije umurabyo amaboko yombi,
ikawurekura iwohereza ahantu.
33Inkuba ihinda itangaza ko ije,
n’imvura y’amahindu ikagaragaza uburakari bwayo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.