1Isengesho mu yo bitirira Dawudi.
Uhoraho, tega amatwi, unsubize,
kuko ndi umunyabyago w’umukene.
2Undwaneho kuko nakuyobotse,
wowe Mana yanjye, ukize umugaragu wawe ukwiringiye.
3Nyagasani, ngirira imbabazi,
ni wowe ntakira umunsi wose.
4Shimisha umutima w’umugaragu wawe,
kuko ari wowe ndangamiye, Nyagasani.
5Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe,
wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose.
6Utege amatwi, wumve isengesho ryanjye,
uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira.
7Umunsi w’amage ndakwiyambaza,
maze ukansubiza.
8Nyagasani, nta mana n’imwe muhwanye!
Ibikorwa byawe ntibigereranywa.
9Amahanga yose wiremeye
azaza agupfukamire, Nyagasani,
maze ahimbaze izina ryawe,
10kuko uri igihangange, kandi ugakora ibitangaza,
wowe wenyine, Mana y’ukuri!
11Uhoraho, unyigishe inzira zawe,
nshobore gukurikiza ukuri kwawe;
utoze umutima wanjye igitinyiro cy’izina ryawe.
12Nyagasani, Mana yanjye, nzakurata n’umutima wanjye wose,
nzahimbaza izina ryawe iteka ryose,
13kuko impuhwe ungirira ari nyinshi,
ukaba warazahuye umutima wanjye mu kuzimu.
14Mana yanjye, abirasi barampagurukiye,
inteko y’abagiranabi yahigiye kunkuraho;
ndetse nawe ntibanakwitaho.
15Ariko wowe, Nyagasani, Mana y’imbabazi n’impuhwe,
wowe utinda kurakara, wowe wuje urukundo n’ubudahemuka,
16ngarukira maze undwaneho,
utere inkunga umugaragu wawe,
urokore umwana w’umuja wawe.
17Ugaragaze ko ngufiteho ubutoni,
maze abanyibasiye bazakorwe n’isoni,
nibabona ko ari wowe, Uhoraho, untabara ukampoza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.