Iyimukamisiri 24 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana igirana Isezerano na Israheli

1Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka umusozi unsange, uze uri kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli, maze mupfukame ahitaruye.

2Ariko Musa wenyine abe ari we uza hafi y’Uhoraho, abandi ntibaze kwegera, kandi rubanda ntibazamuke hamwe na we.»

3Musa agarutse, amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe, iti «Amagambo yose Uhoraho yavuze, tuzayakurikiza!»

4Musa yandika amagambo y’Uhoraho yose. Hanyuma azinduka mu gitondo cya kare, yubaka urutambiro mu nsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli.

5Hanyuma yohereza abasore b’Abayisraheli; batura Uhoraho ibitambo bitwikwa, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro.

6Musa yenda igice cy’amaraso ayashyira mu nzeso; asigaye ayatera ku rutambiro.

7Nuko yenda igitabo cy’Isezerano, agisomera imbaga. Baravuga bati «Ibyo Uhoraho yavuze byose, tuzabikora kandi tuzamwumvira.»

8Musa yenda amaraso asigaye, ayatera imbaga, avuga ati «Aya ni amaraso y’Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.»

9Musa azamuka umusozi ari kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli.

10Maze babona Imana ya Israheli; mu nsi y’ibirenge byayo hari hashashe amabuye y’agaciro, ubururu bwayo bukabengerana nk’ijuru.

11Nyamara ntiyagira icyo atwara izo nyamibwa z’Abayisraheli; bitegereza Imana, maze bararya kandi baranywa.

Musa amara iminsi mirongo ine ku musozi ari kumwe n’Imana

12Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka unsange ku musozi uhagume; maze nzaguhe ibimanyu by’amabuye nanditseho amategeko n’amabwiriza yanjye ngo bibabere inyigisho.»

13Musa ajyana na Yozuwe umufasha we, bazamuka ku musozi w’Imana.

14Ariko akaba yabwiye abakuru b’imiryango, ati «Mudutegerereze hano kugeza igihe tugarukira. Dore muri kumwe na Aroni na Huru; nihaboneka umuntu ufite urubanza, azabe ari bo abaza.»

15Musa azamuka ku musozi, maze igihu kiwubudikaho.

16Ikuzo ry’Uhoraho riguma hejuru y’umusozi wa Sinayi, igihu kiwubudikaho iminsi itandatu yose. Ku munsi wa karindwi, Uhoraho ahamagarira Musa mu gihu rwagati.

17Ikuzo ry’Uhoraho ryabonekeraga Abayisraheli rimeze nk’umuriro ugurumanira mu mpinga y’umusozi.

18Musa rero yinjira mu gihu, maze azamuka ku musozi. Musa aguma ku musozi, ahamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help