1Mwana wanjye, uzite ku magambo yanjye, amategeko yanjye uzayahamane.
2Amategeko yanjye ujye uyatunganya, bizakuviramo kubaho, inyigisho zanjye zikubere nk’imboni zo mu maso.
3Uzabihambire ku ntoki zawe, ubyandike mu mutima wawe, nk’aho ari ku kabaho.
4Uzabwire ubuhanga, uti «Uri mushiki wanjye!» naho ubwenge ubwite ngo «Mugenzi wanjye.»
5Ibyo bizakurinda umugore w’indaya n’umuvantara ufite amagambo aryohereye.
6Nahagaze mu idirishya, ndebera mu myenge yaryo,
7mbona kimwe muri bya bicucu; mu bahungu narabutswemo umusore utagira ubwenge.
8Yanyuraga mu nzira, hafi y’aho uwo mugore w’indaya yari atuye, nuko akaboneza agana iwe,
9haba ku mugoroba ku gicamunsi, haba mu gicuku mu ijoro rwagati.
10Noneho uwo mugore akamusanganira, yambaye nk’indaya, uburyarya bumwuzuye umutima.
11Aba yarubiye, nta rutangira, amaguru ye ahora yirukanka, ntajya aguma iwe.
12Nguwo mu mayira, nguwo mu isoko; aho ari hose, aba afite icyo yubikiye.
13Ubwo rero, aramusingira, akamusomagura, akamubwira nta soni, ati
14«Nagombaga gutura igitambo cyo gushimira Uhoraho, none uyu munsi narangije amasezerano yanjye.
15Ni yo mpamvu naje kugusanganira kugira ngo ngushake, none nakubonye.
16Uburiri bwanjye nabushasheho ibiringiti, imyenda y’amabara menshi, na hariri yo mu Misiri.
17Nabuminjagiyeho manemane, ishangi n’umusagavu.
18Ngwino twishimishe kugeza mu gitondo; tunezerwe hamwe mu rukundo!
19Umugabo wanjye ntari imuhira, yazindukiye ahantu kure;
20yitwaje isaho ya feza, azagaruka ukwezi gutaha kwazoye.»
21Ubwo nyine yifashisha iyo mvugo y’indyarya, akamwemeza, akamushukisha amagambo ye asize umunyu.
22Nuko wa musore akamwoma mu nyuma, nk’imfizi y’inka igiye mu ibagiro, cyangwa umusazi baboshye bakamujyana mu ihaniro kugeza ubwo umwambi umuhinguranije umwijima.
23Aba ameze nk’inyoni yirukankira umutego, ntamenye ko ari ubuzima bwe agiye koreka.
24None rero, bana, nimuntege amatwi, mwumve amagambo mbabwira.
25Umutima wawe ntuzigere uboneza muri ibyo birere, ngo uyobere muri ayo mayira.
26Koko rero, bene abo bagore bishe benshi, barabagusha, ndetse muri abo bishwe, harimo abanyembaraga!
27Inzu y’indaya ni inzira iboneza ikuzimu, imanuka igana mu masenga y’umwijima n’urupfu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.