1Nuko Yezu abwira rubanda n’abigishwa be, ati
2«Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa:
3nuko rero, nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo, kuko bavuga kandi ntibakore.
4Bahambira imitwaro iremereye, bakayikorera abantu, ariko bo bakanga kuyikozaho n’urutoki!
5Muri byose bakorera kugira ngo abantu bababone. Ni cyo gituma barushanwa gutwara ku kuboko no ku gahanga udupapuro twanditseho Amategeko, n’incunda z’imyambaro yabo bakazigira ndende.
6Bakunda ibyicaro bya mbere aho batumiwe, n’intebe za mbere mu masengero,
7bagakunda kuramukirizwa ku karubanda no kumva abantu babita ’Mwigisha’.
8Mwebweho ntimugatume babita ’Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa, mwese mukaba abavandimwe.
9Ku isi ntimukagire uwo mwita Umubyeyi wanyu, kuko mufite Umwe gusa, Imana Data uri mu ijuru.
10Ntimukemere ko babita ’Abayobozi’, kuko mufite Umuyobozi umwe gusa, ari we Kristu.
11Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu.
12Uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi azakuzwa.
13Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. ()
15Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mubungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo mugire uwo muhindura, kandi mwamubona mukamugira uwo kujugunywa mu nyenga y’umuriro bitambutse ibyanyu incuro ebyiri!
16Nimwiyimbire, bayobozi muhumye, muvuga ngo ’Iyo umuntu arahije Ingoro y’Imana nta cyo bitwaye, ariko yarahiza zahabu y’Ingoro akaba akomeje.’
17Mwa basazi mwe n’impumyi ! Ikiruta ikindi ni ikihe, zahabu cyangwa Ingoro y'Imana itagatifuza iyo zahabu ?
18Murongera kandi muti ’Iyo umuntu arahije urutambiro nta cyo bitwaye, ariko yarahiza ituro riri ku rutambiro akaba akomeje.’
19Mwa mpumyi mwe! Ikiruta ikindi ni iki, ituro cyangwa urutambiro rutagatifuza ituro?
20Nuko rero kurahiza urutambiro ni ukurahiza n’ibiruriho byose;
21kurahiza Ingoro ni ukurahiza n’Uyituyemo.
22Kurahiza ijuru ni ukurahiza intebe y’Imana n’Uyicayeho.
23Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirengagije ingingo zikomeye z’amategeko: ubutabera, imbabazi, no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi!
24Mwa bayobozi bahumye mwe, muminina umubu ariko mukamira bunguri ingamiya!
25Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe musukura inkongoro n’imbehe inyuma gusa, naho imbere huzuye ubwambuzi n’ingeso mbi.
26Mufarizayi w’impumyi! Banza usukure inkongoro imbere, n’inyuma habonereho kuba hasukuye.
27Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mumeze nk’imva zirabye ingwa; inyuma ni nziza, naho imbere zuzuye amagufa y’abapfuye n’ibihumanya by’ubwoko bwose.
28Namwe ni uko mumeze: imbere y’abantu mwigira intungane, nyamara mu mutima haganje uburyarya n’ubugome.
29Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mwubakira imva z’abahanuzi mugasukura ibituro by’intungane
30mukavuga ngo ’Iyo tubaho mu gihe cy’abasokuruza bacu ntituba twarafatanyije na bo kumena amaraso y’abahanuzi.’
31Bityo mukihamya ubwanyu ko muri abana b’abishe Abahanuzi.
32Ngaho nimwigane ba sokuruza banyu, maze mubarenze ubugome!
33Mwa nzoka mwe, mwa nyoko z’impiri mwe, muzarokoka mute igihano cy’umuriro w’iteka?
34Dore rero mboherereje abahanuzi, abanyabuhanga n’abigisha; muzica bamwe mubabambe ku musaraba, abandi muzabakubitira mu masengero yanyu, mubameneshe mu migi yose.
35Bityo muzaryozwa amaraso yose atagira inenge yamenetse ku isi, kuva ku maraso ya Abeli intungane, kugera ku maraso ya Zakariya, mwene Barakiya, mwatsinze hagati y’Ingoro n’urutambiro rwayo.
36Ndababwira ukuri, ibyo byose bizaryozwa ab’iki gihe!
Yezu agaya Yeruzalemu, akayihanurira(Lk 13.34–35)37Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga!
38Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho.
39Koko rero ndabibabwiye: ntimuzongera kumbona ukundi, kugeza igihe muzavuga muti ’Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.