Nahumu 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ibyahanuwe kuri Ninivi. Ngiki igitabo cy’ibyahishuriwe Nahumu w’i Elikoshi.

I. IMANA IRAKARA IKANAGIRA IMPUHWE

2Uhoraho ni Imana ifuha kandi ikihorera,

Uhoraho arihorera, uburakari bwe bugatera ubwoba,

Uhoraho yihorera ku bamurwanya,

abanzi be akabagirira inzika.

3Uhoraho atinda kurakara, n’ubwo afite imbaraga nyinshi;

ariko amaherezo akazahana umugira nabi.

Agenda mu muyaga no mu muhengeri,

ibicu bikaba umukungugu utumurwa n’ibirenge bye.

4Acyaha inyanja akayumutsa, agakamya n’inzuzi zose.

I Bashani n’i Karumeli harumagatanye,

ibimera byo muri Libani birarabiranye.

5Imisozi irahinda umushyitsi imbere ye, utununga tugashonga,

isi irahindagana imbere y’uruhanga rwe,

kimwe n’abayituye bose.

6Ni nde wahangana n’ubukana bwe,

akihanganira uburakari bwe bugurumana?

Umujinya we urisukiranya nk’inkongi y’umuriro,

ibitare bikiyasa imbere ye.

7Uhoraho ni mwiza, akaba n’ubuhungiro ku munsi w’amage,

akagirira neza abamwiringira bose,

8ndetse n’iyo haza umuvumba ukabije.

Azatsemba abamugomera, abanzi be abarohe mu mwijima.

Ubutumwa busimburana kuri Yuda no kuri Ninivi(Ku batware ba Yuda)

9Mbese Uhoraho, muramuhimbira migambi nyabaki?

Ni we utsemba; umubabaro ntugaruke ukundi.

10Koko bameze nk’amahwa asobekeranye,

bityo bazakongoka bashire nk’ibyatsi byumye.

(Kuri Ninivi)

11Iwawe habonetse umuntu ugambanira Uhoraho,

akagira imigambi y’ubugiranabi.

(Kuri Yuda)

12Uhoraho avuze atya:

N’ubwo abanzi banyu ari benshi bakagira n’imbaraga,

bazatsembwa maze bashireho.

Naragusuzuguje, ariko sinzongera kugusuzuguza ukundi.

13Kuva ubu ngiye kujanjagura umutwaro wari ugushikamiye,

nkubohore n’ingoyi zari zikuboshye.

(Ku mwami w’i Ninivi)

14Uhoraho akuvuzeho ibi ngibi:

Ntuzongera kugira urubyaro ruzitirirwa izina ryawe;

ibigirwamana byawe by’ibibazanyo cyangwa by’ibicurano,

ngiye kubivana mu ngoro yabyo;

ngucukurire imva kuko nta cyo umaze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help