Zakariya 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibonekerwa rya kabiri: amahembe n’abacuzi

1Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona amahembe ane.

2Ni ko kubaza umumalayika twavuganaga nti «Ariya mahembe arasobanura iki?» Aransubiza ati «Ariya ni amahembe yatatanyije Yuda, na Yeruzalemu.»

3Hanyuma Uhoraho anyereka abacuzi bane.

4Nuko ndabaza nti «Aba se bo baje kumara iki?» Aransubiza ati «Amahembe wabonye ni yo yatatanyije Yuda ntihagira n’ubyutsa umutwe. None aba bacuzi baje kujegeza no gukura amahembe y’ayo mahanga, yahagurukiye gutatanya igihugu cya Yuda.»

Ibonekerwa rya gatatu: inago yo gupimisha

5Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona umuntu ufashe mu kiganza inago yo gupimisha.

6Ndamubaza nti «Uragana he?» Aransubiza ati «Ngiye gupima Yeruzalemu, kugira ngo menye ubugari n’uburebure bwayo.»

7Nuko wa mumalayika twavuganaga aratambuka, undi mumalayika aza amusanganiye.

8Aramubwira ati «Irukanka ubwire uriya musore uri hariya, uti ’Yeruzalemu igomba kuba umugi utagira inkike, kubera ubwinshi bw’abantu n’amatungo bizawubamo.

9Ubwo nanjye nzaba nywurwanaho, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzawubere inkike y’umuriro kandi mbe n’ikuzo ryawo muri wo nyirizina.’»

Uhoraho ahamagara abajyanywe bunyago

10Ngaho, vuba na vuba! Nimuve mu gihugu cy’amajyaruguru

— uwo ni Uhoraho ubivuze —

kuko nari narabatatanyirije mu byerekezo bine by’ikirere!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

11Siyoni, ngaho hunga, wowe utuye i Babiloni!

12Uhoraho, Umugaba w’ingabo, we wanyohereje n’ububasha,

abwiye atya amahanga yabanyaze:

Ni koko, ubakozeho ni jyewe ubwanjye aba akoze mu jisho.

13Dore abo banyamahanga,

ngiye kubacyamuriraho ikiganza cyanjye,

kugira ngo bahinduke umunyago w’abacakara babo,

maze mumenyereho ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wantumye.

14Sabagizwa n’ibyishimo, uhimbarwe, mwari w’i Siyoni,

kuko nje kuguturamo rwagati, uwo ni Uhoraho ubivuze.

15Uwo munsi, amahanga menshi azayoboka Uhoraho:

ahinduke umuryango wanjye bwite ntuyemo nyirizina,

maze uzamenyereho ko ari Uhoraho,

Umugaba w’ingabo, wakuntumyeho.

16Uhoraho azigarurira Yuda

nk’umurage we uzatura mu gihugu gitagatifu,

yitorere bundi bushya Yeruzalemu.

17Buri kinyamubiri cyose nigiceceke imbere y’Uhoraho,

kuko abadutse, akaba asohotse mu Ngoro ye ntagatifu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help