Ubuhanga 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1kandi n’umwuka wawe uzira gushanguka, uri mu biremwa byose.

2Bityo ugenda buhoro buhoro uramira abaguye,

ukababurira, ubibutsa ibibatera gucumura,

kugira ngo bigobotore ikibi maze bakwemere, Nyagasani.

Imana yorohera Abakanahani

3Koko rero, abari batuye kera igihugu gitagatifu,

4wageze aho ubanga ubitewe n’amarorerwa yabo, n’imigenzo mibi,

ari yo bupfumu n’imihango yabwo.

5Abo baburampuhwe bica abana babo,

bagahuzwa no kurya inyama z’abantu,

kugeza ku maraso n’amara,

basigaye barahindutse imandwa z’ibisahiranda.

6Abo babyeyi bica ibibondo bidashoboye kwirengera,

washatse kubatsembesha ikiganza cy’abasekuruza bacu,

7kugira ngo ubu butaka bukurutira ubundi bwose,

bube koko ubukonde bukwiriye abana b’Imana.

8Ariko abo na bo, kuko bari abantu,

warabihanganiye ubanza kuboherereza imiyugiri,

ngo ibabwire ko igitero cyawe kije,

ari ukugira ngo ibarimbure buhoro buhoro.

9Nyamara abo bagome,

washoboraga kubateza urugamba rw’intungane,

cyangwa ukabarimbuza icyarimwe inyamaswa z’inkazi,

cyangwa se ijambo ryawe ridasubirwaho.

10Ariko muri uko kubahana buhoro buhoro,

wabahaga utyo uburyo bwo kwisubiraho.

Nyamara ntiwari uyobewe ko kamere yabo yoramye,

ubugome bwabo bakaba barabuvukanye,

n’imico yabo ikaba idateze guhinduka,

11kuko ari ubwoko bwavumwe kuva mu ntangiriro.

Icyateye Imana kuborohera

Ibyo nanone ariko ntibyatewe n’uko hari uwo watinyaga,

ngo ukurizeho kwihanganira ibicumuro byabo.

12Ni nde se watinyuka kukubaza ati «Wakoze ibiki?»

Ni nde watambamira icyemezo cyawe?

Ni nde se wakuregera ubucamanza,

ngo ni uko warimbuye amahanga wiremeye?

Ni nde wabasha guhinguka imbere yawe,

ngo ararenganura abantu b’abagome?

13Nta yindi mana uretse wowe, yakwita kuri bose,

ngo ugombe kuyereka ko waciye imanza zitari zo.

14Nta n’umwami cyangwa umutegetsi n’umwe,

wabasha kuguhangara ngo ararengera abo wahannye.

15Kuko uri intungane, ibyaremwe byose ubitegekana ubutabera;

ugasanga guciraho iteka umuntu udakwiye guhanwa,

biciye ukubiri n’ububasha bwawe.

16Imbaraga zawe ni zo soko y’ubutabera bwawe,

ubutegetsi ufite kuri byose bugatuma ubyitaho byose.

17Ugaragaza imbaraga zawe, igihe bihaye kuzikerensa,

ugacogoza ubwirasi bw’abemera ubwo bubasha bwawe.

18Ariko kuko ari wowe Nyir’ububasha,

uca imanza zitabera kandi ugategekana ubwiyoroshye.

Kandi koko, ubushobozi urabusanganywe igihe cyose.

Imana yigisha umuryango wayo

19Ni uko nguko wigishije umuryango wawe,

ko intungane igomba kuba incuti y’abantu,

kandi watumye abana bawe bakwizera,

kuko bashobora kwisubiraho, bamaze kugucumuraho.

20Niba abari abanzi b’abana bawe, bakaba baragenewe gupfa,

warabahannye ubafitiye impuhwe,

ukabaha igihe n’uburyo bwo kwanga ububi bwabo;

21wabura ute kuba waritondeye gucira imanza abana bawe,

kandi waragiriye abakurambere babo amasezerano

atagira uko asa, ubigirishije indahiro!

22Wabigenje utyo kugira ngo utwigishe,

abanzi bacu ubahanana ubwiyoroshye,

kugira ngo tuzirikane ubuntu bwawe igihe duca imanza,

kandi n’igihe uducira imanza twiringire impuhwe zawe.

Igihano cy’abasenga inyamaswa

23Ni yo mpamvu, abari barigize ibyigomeke mu busazi bwabo,

wabashyize ku nkeke kubera amahano yabo bwite.

24Koko rero, bari barazimiriye kure mu mayira y’ubuyobe,

kugeza aho bitirira imana,

inyamaswa ziteye ishozi kandi zigayitse kurusha izindi,

kugeza n’aho zibayobya nk’abana batagira ubwenge.

25Nuko ubaha igihano cy’ubusabusa,

mbese nk’icyo baha abana b’ibitambambuga.

26Nyamara abatumvise ibyo bihano by’abana,

bikururiye urubanza rubakwiye rw’Imana.

27Bamaze kumererwa nabi kubera ibyo bikoko byabababazaga,

babona ko bahanishijwe ibyo bo bitaga imana,

bahita bamenya Imana y’ukuri bari baranze kwemera kuva kera.

Ni cyo cyatumye rero bagwiririrwa n’urubanza rukaze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help