1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore.
2Miryango mwese, nimukome yombi,
musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo,
3kuko Uhoraho, Umusumbabyose, ari Ruterabwoba,
akaba Umwami w’igihangange ku isi yose.
4Atuyoborera imiryango, tukayihaka;
amahanga akayashyira mu nsi y’ibirenge byacu.
5Adutoranyiriza umugabane udukwiye,
ukaba ishema rya Yakobo, inkoramutima ye. (guceceka akanya gato)
6Imana izamutse bayiha impundu,
Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.
7Nimucurangire Uhoraho, nimucurange!
Nimucurangire Umwami wacu, nimucurange!
8Kuko Imana ari yo mwami w’isi yose;
nimucurange mwimazeyo, mubyamamaze.
9Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga,
Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane.
10Abatware b’ibihugu bakoranye,
bishyira hamwe n’umuryango w’Imana ya Abrahamu,
kuko Imana ari yo Nyir’ingabo zose zibaho ku isi,
ikaba yatumbagiye hejuru ya byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.