Abanyaroma 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ukwemera kwa Abrahamu

1Twavuga iki ku mukurambere wacu Abrahamu? Hari icyo yaba yararonse ku bw’umubiri?

2Niba Abrahamu yarabaye intungane abikesheje ibyo yakoze, akwiriye kubyirata, usibye imbere y’Imana.

3None se ibyanditswe bivuga iki? Ngo «Abrahamu yemera Uhoraho, bituma aba intungane.»

4Umuntu kandi ukoze umurimo, igihembo ntagihabwa ku buntu, ahubwo barakimugomba.

5Naho utagize icyo akora, ariko akemera uha umunyabyaha kuba intungane, uko kwemera kwe kuzamuha ubutungane.

6Nk’uko Dawudi avuga amahirwe y’umuntu Imana iha kuba intungane kandi nta bikorwa, ati

7 «Hahirwa abababariwe ibicumuro,

maze ibyaha byabo bikarenzwaho.

8 Hahirwa umuntu Nyagasani adashinja icyaha.»

9Mbese ayo mahirwe ni ay’abagenywe bonyine cyangwa ni n’ay’abatagenywe? Tuvuga ko «ukwemera kwahaye Abrahamu kuba intungane.»

10Kwabimuhaye buryo ki? Mbere cyangwa nyuma yo kugenywa? Si nyuma, ahubwo ni mbere yo kugenywa.

11Nyuma ukugenywa yaguhaweho ikimenyetso, irango ry’ubutungane akesha ukwemera yagize ataragenywa, kugira ngo abe umubyeyi w’abemera bose batagenywe, ngo bahabwe kuba intungane,

12n’umubyeyi kandi w’abagenywe, batari abangenywe bonyine, ahubwo n’abashyira ikirenge mu cya Abrahamu bakurikiza ukwemera yari afite ataragenywa.

13Koko rero, nta bwo ari amategeko yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage, ahubwo ni ubutungane butangwa n’ukwemera.

14Kuko niba abiringiye amategeko ari bo ngenerwamurage, ukwemera kwaba nta mumaro, n’isezerano rikaba risheshwe.

15Kuko amategeko akurura uburakari. Ariko ahataba amategeko, nta we ucumura.

16Ni yo mpamvu, ari ku bw’ukwemera isezerano ryabaye ihame, ritangwa ku buntu, rigenerwa urubyaro rwose, atari abishingikirije amategeko bonyine, ahubwo ndetse n’abishingikirije ukwemera kwa Abrahamu, we mubyeyi wacu twese,

17nk’uko byanditswe ngo «Nakugize sekuru w’amahanga menshi.»

Yemeye Imana, Yo isubiza ubuzima abapfuye, igaha kubaho ibitariho.

18Yizeye ibidashoboka nyamara aremera, maze aba atyo umubyeyi w’amahanga menshi bikurikije rya jambo ngo «Dore uko urubyaro rwawe ruzangana.»

19Ntiyigeze acogora mu kwemera areba umubiri we washaje — yakabakabaga imyaka ijana — n’inda ya Sara yumiranye, kuko urupfu rwari rwarabatashye bombi.

20Ntiyabura ubwizere ngo ashidikanye isezerano ry’Imana, ahubwo akomezwa n’ukwemera maze yiragiza ikuzo ry’Imana.

21Yiyemeza rwose ko ishobora kuzuza icyo yasezeranye.

22Ni yo mpamvu ibyo byatumye agirwa intungane.

23Nyamara si we wenyine byandikiwe ko ukwemera kugeza ku butungane;

24natwe ni uko bizamera, twe twemera Uwazutse mu bapfuye, Yezu umwami wacu,

25watangiwe ibyaha byacu, akazukira kutugira intungane.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help