Ibyakozwe 25 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Pawulo ajuririra Kayizari

1Nyuma y’iminsi itatu Fesito ageze muri ako karere, ava i Kayizareya ajya i Yeruzalemu.

2Abatware b’abaherezabitambo n’abanyacyubahiro bo mu Bayahudi bamusanganiza ibirego barega Pawulo; bamwinginga

3bamusaba kubagirira ubuntu ngo amutumize aze i Yeruzalemu, kuko bari baciye ibico byo kumwubikira ngo bamutsinde mu nzira.

4Nuko Fesito abasubiza ko Pawulo afungiye i Kayizareya, kandi ko na we ubwe agomba gusubirayo bidatinze.

5Arongera ati «Kandi ababa babishoboye muri mwe, baze tujyane i Kayizareya, barege uwo muntu niba hari ikibi yakoze!»

6Fesito amara iwabo iminsi itarenze umunani cyangwa icumi, asubira i Kayizareya. Bukeye ajya mu rukiko, maze ategeka ko bazana Pawulo.

7Bamugejeje aho, Abayahudi bamanutse i Yeruzalemu baramukikiza, batangira kumurega byinshi kandi bikomeye, badashobora no kubonera gihamya.

8Nuko Pawulo ariregura ati «Nta kosa nigeze nkora, haba ku Mategeko y’Abayahudi, haba ku Ngoro cyangwa se kuri Kayizari.»

9Ariko Fesito ashatse kwikundisha ku Bayahudi, abaza Pawulo ati «Mbese uremera kujya i Yeruzalemu kugira ngo abe ariho ucirirwa urubanza mu maso yanjye?»

10Pawulo arasubiza ati «Dore ndi mu rukiko rwa Kayizari, ni ho ngomba gucirirwa urubanza. Nta kibi nakoreye Abayahudi nk’uko nawe ubizi neza.

11Niba koko ibyo bimpama, cyangwa se niba narakoze icyaha gikwiriye urupfu, sinanga gupfa. Ariko niba ibirego aba bantu bandega nta kuri kurimo, nta muntu ufite uburenganzira bwo kubangabiza. Njuririye Kayizari!»

12Nuko Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be, arasubiza ati «Ubwo ujuririye Kayizari, uzajye kwa Kayizari.»

Pawulo imbere y’umwami Agripa

13Hashize iminsi mike, umwami Agripa na Berenisa bagera i Kayizareya, baje gusura Fesito.

14Bahamaze igihe, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo, agira ati «Hano hari umuntu Feligisi yasize mu buroko.

15Igihe nari i Yeruzalemu, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’Abayahudi baramundegera, bansaba ko yakwicwa.

16Mbasubiza ko atari akamenyero ku Banyaroma gucira umuntu urubanza, nta we uhingutse ngo amushinje na we abone umwanya wo kwiregura, ngo yiyezeho icyaha.

17Ubwo rero baje hano, nanjye sinazarira, bukeye nicara mu rukiko mpamagaza uwo muntu.

18Abamuregaga baramukikiza, ariko ntibagira ikirego gikomeye na kimwe bahingutsa mu byo nakekaga.

19Ahubwo bafite ibyo bapfa byerekeye idini yabo, ariko ku buryo bw’umwihariko bagapfa umuntu witwa Yezu wapfuye, nyamara Pawulo akaba yemeza ko ari muzima.

20Mbonye ko ntashobora gukemura ibyo bibazo byabo, mbaza Pawulo niba yemera kujya i Yeruzalemu, ngo abe ari ho acirirwa urubanza ku byo bamuregaga.

21Ariko Pawulo arajurira, ashaka ko urubanza rwe rwarangizwa na Nyir’icyubahiro; ubwo nanjye ntegeka ko bamurinda kugeza igihe nzamwohereza kwa Kayizari.»

22Agripa ni ko kubwira Fesito ati «Nanjye ndashaka kumva uwo muntu!» Undi aramusubiza ati «Ejo uzamwumva.»

23Nuko bukeye, Agripa na Berenisa binjirana ishema mu rukiko, bashagawe n’abagaba b’ingabo hamwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, maze Fesito ategeka ko bazana Pawulo.

24Fesito afata ijambo, agira ati «Mwami Agripa, namwe mwese abateraniye hano, murabona uyu muntu. Imbaga yose y’Abayahudi yaje kumundegera i Yeruzalemu, ndetse na n’ubu baracyasakuza, bavuga ko adakwiye kubaho.

25Jye nasanze nta cyo yakoze cyatuma akwiye gupfa. Nyamara kuko we yajuririye Nyir’icyubahiro, niyemeza kumumwoherereza.

26Icyakora, nta kintu na kimwe cy’ukuri nabonye naheraho nandikira Kayizari ku bimwerekeyeho. Ni cyo gitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane wowe, mwami Agripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbonereho kugira icyo nandika.

27Kuko nasanze bidafututse kohereza imfungwa, ntagaragaje neza icyo iregwa.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help