Ezekiyeli 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibindi bicumuro bya Yeruzalemu

1Nuko umwuka uranjyana ungeza ku irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ryerekera nyine iburasirazuba; ku rugi rw’iryo rembo hakaba hahagaze abantu makumyabiri na batanu. Muri bo mbona Yazanya mwene Azuru, na Pelatiyahu mwene Benayahu, abatware b’umuryango.

2Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngabo abantu bagambirira gukora ikibi, bagakwiza inama mbi muri uyu mugi.

3Baribwira bati ’Igihe se nticyaba cyegereje maze bakatwubakira andi mazu ! Umugi ni nk’inkono, naho twebwe tukaba nk’inyama ziyirimo.’

4Ni cyo gituma rero, mwana w’umuntu, ugomba guhanura ibiberekeyeho.»

5Nuko umwuka w’Uhoraho unsesekaraho, maze arambwira ati «Ngaho babwire uti ’Uhoraho avuze atya: Koko ni ko muvuga, muryango wa Israheli, kandi nzi n’ibitekerezo byanyu.

6Abo mwica muri uyu mugi bakabije ubwinshi, kimwe n’abo mwararika ku mayira yose.

7Ni yo mpamvu rero Nyagasani Uhoraho avuze atya: Abapfu mwujuje mu mugi ni bo nyama, umugi ukaba inkono; ariko mwebwe nkazawubavanamo.

8Kubera ko mutinya inkota, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzabateza inkota.

9Nzabavana mu mugi mbagabize ibiganza by’abanyamahanga, maze mbacire urwo mukwiye.

10Muzashirira ku nkota kandi mbacire urubakwiye ku butaka bwa Israheli nyirizina, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.

11Uyu mugi ntuzigera ubabera inkono, nta n’ubwo muzawubamo inyama, ahubwo nzabacira urubakwiye ku butaka bwa Israheli,

12bityo muzamenye ko ndi Uhoraho, mukaba mwaranze gukurikiza amategeko yanjye n’imigenzo yanjye; ahubwo mugakurikiza imigenzereze y’amahanga abakikije.’»

13Mu gihe nahanuraga rero, Pelatiyahu mwene Benayahu arapfa. Nuko nitura hasi nubamye, maze ntera hejuru mu ijwi riranguruye nti «Nyagasani Uhoraho, waba se ugiye gutsiratsiza agasigisigi ka Israheli?»

Isezerano rishya rigenewe abajyanywe bunyago

14Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati

15«Mwana w’umuntu, abaturage ba Yeruzalemu barabwira buri muntu mu bavandimwe bawe, mu babyeyi bawe n’umuryango wose wa Israheli, bati ’Nimwigumire aho kure y’Uhoraho, iki gihugu ni twebwe cyahaweho umurage.’

16Ni yo mpamvu itumye Nyagasani Uhoraho avuga atya: Ni koko nabigije kure yanjye mu mahanga, mbatatanyiriza mu bindi bihugu; ariko no muri ibyo bihugu sinaretse gutura muri mwe nk’igihe nari mu Ngoro yanjye.

17Nuko rero ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nzabakorakoranya mbakuye mu mahanga, mbakoranyirize hamwe mbakuye mu bihugu mwatataniyemo, maze mbahe igihugu cya Israheli.

18Muzakigarukamo, mugitsembemo ibiterashozi byose n’amahano yose.

19Nzabaha umutima umwe, mbashyiremo umwuka mushya; nzavana mu mubiri wanyu umutima w’ibuye, mbashyiremo umutima wumva,

20kugira ngo mugendere ku mategeko yanjye n’imigenzo yanjye kandi mubikurikize; maze muzambere umuryango, nanjye mbe Imana yanyu.

21Naho ab’umutima ukihambiriye ku biterashozi byabo no ku mahano yabo, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzabibaryoza nkurikije imyifatire yabo.’»

Ikuzo ry’Uhoraho riva muri Yeruzalemu

22Nuko abakerubimu bazamura amababa yabo, inziga na zo zijyana na bo n’ikuzo ry’Imana ya Israheli riguma hejuru yabo.

23Hanyuma ikuzo ry’Uhoraho rihaguruka mu mugi, rihagarara ku musozi wari mu burasirazuba bwawo.

24Nuko njyanwa n’umwuka kugera mu Bakalideya hafi y’abajyanywe bunyago; ibyo kandi biba mu ibonekerwa no mu mwuka w’Imana, maze ibyo nerekwaga kandi nari mbereye umuhamya birazimira.

25Hanyuma ntekerereza abari barajyanywe bunyago ibyo Uhoraho yari yanyeretse byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help