1Ni indirimbo, iri muri zaburi z’abahungu ba Kore.
Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu:
2Uhoraho akunda amarembo yayo
kurusha ingoro zose za Yakobo.
3Abakuvuga bose baragusingiza,
wowe, murwa w’Uhoraho! (guceceka akanya gato)
4«Mbarira Misiri na Babiloni mu bihugu binzi,
kimwe n’Ubufilisiti, Tiri na Etiyopiya;
hamwe n’abahavukiye bose!
5Naho Siyoni bose bazayite ’Mubyeyi!’
kuko buri muntu wese ayivukamo,
kandi Umusumbabyose, ni we uyikomeje.»
6Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango,
ati «Uyu n’uriya, na bo bayivukiyemo!»
7Maze ababyinnyi n’abaririmbyi
bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.