1Nimukunde ubutabera, mwebwe bategetsi b’isi,
muzirikane Nyagasani mu buryo buboneye,
mumushakashake n’umutima utaryarya,
2kuko yiyereka abantu batamwinja,
akigaragariza abatamwima ukwemera kwabo.
3Koko ibitekerezo bitaboneye bicisha ukubiri n’Imana,
maze Nyir’ububasha akamwaza ibipfamutima bimwiyenzaho.
4Ubuhanga ntibwinjira mu mutima ugira nabi,
ntibutura mu mubiri ushikamiwe n’icyaha,
5kuko Umwuka mutagatifu wo ujijura, uhunga uburiganya,
ukagendera kure ibitekerezo bihubutse,
akarengane kaba gahingutse, ugapfukiranwa.
6Ubuhanga ni umwuka ugwira abantu neza,
ariko ntibiwubuza guhanira umuntu amagambo ye atuka Imana,
kuko Imana ari yo imuzi wese uko yakabaye,
igacengera umutima we ikurikije ukuri
kandi igatega amatwi amagambo amuva mu kanwa.
7Ni koko, umwuka wa Nyagasani usendereye isi,
maze wo ubumbatiye ibintu byose, ukamenya n’ibivuzwe byose.
8Uvugana ubugome wese ntateze kuwucika,
ubutabera bumushinja ntibuzatuma arokoka.
9Ibitekerezo by’umugome bizagenzurwa,
urusaku rw’amagambo ye rugere kuri Nyagasani,
kugira ngo ahanirwe inabi ye.
10Ugutwi k’umuntu ufuha kumva byose,
ndetse n’ibyo bahwihwisa ntibiguca inyuma.
11Nimwirinde rero imyijujuto itagira shinge,
mwifate mu mvugo yanyu kugira ngo mudasebanya,
kuko ijambo rififitse ritabura ingaruka,
n’umunwa usebanya ukica umutimanama.
12Mwikwishakira urupfu muyobya ubuzima bwanyu,
ngo mwikururire ukurimbuka, bitewe n’ibikorwa by’ibiganza byanyu,
13kuko Imana atari yo yaremye urupfu,
ntinashimishwe n’ukurimbuka kw’ibiriho.
14Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho,
kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwa gutanga ubuzima;
nta burozi bwica bubirangwamo,
n’ububasha bw’Ukuzimu ntibutegeka ku isi,
15kuko ubutabera budashobora gupfa.
Imibereho y’abagome ugereranyije n’iy’intungane16Ariko abagome barembuje Urupfu, bararuhamagara,
barugira incuti kandi bararuharanira,
hanyuma bagirana na rwo isezerano,
mbese ku buryo barwiyegurira koko.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.