1Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana,
n’amaso yanjye nta cyo arangamiye;
nta bwo ndarikiye ubukuru,
cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.
2Ahubwo umutima wanjye uratuje, kandi uriyoroheje,
nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina!
3Israheli, wiringire Uhoraho,
kuva ubu n’iteka ryose!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.