1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore.
2Nimwumve ibyo ngiye kuvuga, miryango mwese,
nimutege amatwi, mwumve neza, abatuye isi mwese,
3rubanda rugufi namwe abakomeye,
abakire namwe abakene, mbese mwese uko mungana!
4Umunwa wanjye ugiye kuvuga amagambo y’ubuhanga,
n’umutima wanjye uzirikane ibiboneye.
5Amatwi yanjye ahugukiye kumva umugani,
igiteye inkeke ngisobanuze umurya w’inanga.
6Ni kuki nagira ubwoba mu minsi mibi,
ngatinya ubugome bw’inyaryenge zinkikije,
7cyangwa abantu biringira ubukungu bwabo,
maze bakiratana ko batunze byinshi?
8Nta muntu n’umwe wabitanga ngo bimucungure,
cyangwa ngo abihe Imana bimubere ingwate.
9N’uwatanga ibingana bite ngo agure ubuzima,
namenye ko amaherezo buzazima burundu.
10None se hari uwabaho ubuziraherezo,
akaguma aho adateze kujya mu mva?
11Mbese ntimuhora mubona uko urupfu rutwara abanyabwenge,
kimwe n’uko ruhitana umusazi n’umupfayongo,
maze ibintu bari bafite bikaribwa n’abandi?
12Mu mva ni ho bazatura imyaka n’imyaka,
maze abe ari ho baguma ubuziraherezo,
kabone n’ubwo biyitiriye imisozi yabo.
13Koko umuntu woga mu bukire ntamara kabiri;
amera nk’itungo ryanogotse.
14Ngayo amaherezo y’abiyemera,
n’ay’abanyurwa n’ibyo bivugaho. (guceceka akanya gato)
15Babyagiye ikuzimu nk’intama mu gikumba;
Nyirarupfu akaba ari we ubashorera abajyana mu rwuri,
maze bwacya, abantu b’intungane bakabagenda hejuru;
isura bahoranye ikayokera ikuzimu,
bazabe ari ho batura iteka.
16Naho jyewe, Imana yiyemeje kundokora,
no kungobotora ku ngoyi z’ikuzimu! (guceceka akanya gato)
17Ntibikagukange rero nubona umuntu abaye umukire,
n’ubwamamare bwe bukagenda bwiyongera;
18kuko umunsi yapfuye, nta na kimwe azajyana ikuzimu,
n’icyubahiro yari afite ntazakimanukana iyo ngiyo.
19Akiriho yajyaga yirya icyara, akishimagiza,
ati «Dore barakurata, kuko byose byaguhiriye!»
20Nyamara ntazabura kujya aho abakurambere be bagiye,
bo batazongera kubona izuba ukundi!
21Koko umuntu woga mu bukire ntamara kabiri,
amera nk’itungo ryanogotse!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.