1Bagiye kugera i Yeruzalemu, ahagana i Betifage n’i Betaniya, hafi y’umusozi w’Imizeti, Yezu yohereza babiri mu bigishwa be,
2arababwira ati «Nimujye mu ngo ziri imbere yanyu; mukihagera murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze kigira uwo giheka, mukiziture, maze mukinzanire.
3Nihagira ubabwira ati ’Ibyo mukora ni ibiki?’ musubize muti ’Umwigisha aragikeneye, kandi aracyohereza vuba.’»
4Baragenda, basanga icyana cy’indogobe kiziritse ku irembo iruhande rw’inzira, barakizitura.
5Bamwe mu bari aho ngaho barababwira bati «Ibyo mukora ni ibiki? Kuki muzitura iyo ndogobe?»
6Bo babasubiza uko Yezu yari yababwiye, nuko barabihorera.
7Icyana cy’indogobe bakizanira Yezu, bagisasaho ibishura byabo, acyicaraho.
8Nuko abantu benshi basasa ibishura byabo mu nzira; abandi basasa amashami bari batemye mu mirima.
9Abamugendaga imbere n’abari bamukurikiye barangurura ijwi bati «Hozana! Hasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani!
10Hasingizwe Ingoma y’umubyeyi wacu Dawudi itugezeho! Hozana, Imana nihabwe impundu mu ijuru!»
11Nuko Yezu agera i Yeruzalemu, yinjira mu Ngoro y’Imana. Amaze kwitegereza byose hirya no hino, umugoroba ukubye, arasohoka, ajyana na ba Cumi na babiri i Betaniya.
Umutini uteraga imbuto(Mt 21.18–19)12Bukeye, bahagurutse i Betaniya, Yezu aza gusonza.
13Akiri kure, arabukwa igiti cy’umutini gifite amababi, ajya kureba ko hari imbuto yakibonaho, acyegereye, asanga ni ibibabi bisa, kuko kitari igihe cyacyo cyo kwera.
14Abwira icyo giti ati «Ntihakagire umuntu urya imbuto zawe ukundi!» Ubwo abigishwa be baramwumvaga.
Yezu yirukana abacuruzi mu Ngoro y’Imana(Mt 21.10–17; Lk 19.45–48; Yh 2.13–16)15Baragenda, bagera i Yeruzalemu. Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana, atangira kwirukana abacuruzi n’abaguzi bari mu Ngoro; ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga, n’intebe z’abacuruzaga inuma,
16kandi abuza abikoreraga imitwaro kwahuranya ikibuga cy’Ingoro.
17Nuko abigisha ababwira ati «Mbese ntihanditswe ngo: Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose, naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi!»
18Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko ngo babimenye, bashaka ukuntu bamwicisha, ariko bakamutinya, kuko rubanda rwatangariraga inyigisho ze.
19Bugorobye, Yezu n’abigishwa be bava mu mugi.
Umutini wumye(Mt 21.20–22)20Mu gitondo bahita, babona wa mutini wumye kugeza mu mizi.
21Petero yibuka ibyabaye, maze abwira Yezu ati «Mwigisha, cya giti wavumye, dore cyumye cyose!»
22Yezu aramusubiza ati «Nimwemere Imana!
23Ndababwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati ’Shyiguka aho wirohe mu nyanja’, niyizera adashidikanya ko ibyo avuze biba, bizaba.
24Ni cyo gituma mbabwira nti ’Icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe, kandi muzagihabwa.’
25Kandi igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufitanye akantu, kugira ngo namwe So wo mu ijuru abababarire ibicumuro byanyu.
26Naho nimutababarira abandi, na So wo mu ijuru ntazabababarira ibicumuro byanyu.»
Abategetsi babaza Yezu inkomoko y’ububasha bwe(Mt 21.23–27; Lk 20.1–8)27Barongera bagaruka i Yeruzalemu. Ubwo Yezu yagendagendaga mu Ngoro y’Imana, abaherezabitambo bakuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango baramwegera,
28baramubwira bati «Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?»
29Yezu arababwira ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza, kandi munsubize, maze nanjye mbone kubabwira aho ububasha butuma nkora ibyo mubona bukomoka.
30Batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru cyangwa ku bantu? Nimunsubize!»
31Naho bo baribwira bati «Nituvuga ko yaturutse mu ijuru, aratubwira ati ’Mwabujijwe n’iki kumwemera?’
32Nituramuka tuvuze ko yaturutse ku bantu, bizatugendekera bite?» Koko rero batinyaga rubanda, kuko bose bahamyaga ko Yohani ari umuhanuzi nyawe.
33Nuko basubiza Yezu bati «Ntitubizi.» Yezu na we arababwira ati «Nanjye rero simbabwiye aho nkura ububasha bwo gukora ibyo mubona.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.