Ivugururamategeko 13 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Mwirinde abashukanyi bogeza ibigirwamana

1Aya mategeko yose mbahaye, murihatire kuyakurikiza; ntuzagire icyo wongeraho cyangwa icyo ugabanyaho.

2Nihagira umuhanuzi cyangwa umubonekerwa waduka muri mwe n’aho yaguhanurira ikimenyetso cyangwa igitangaza kizaba,

3maze icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza yari yakubwiye kikaba koko– nuko akakoshya agira ati «Reka tuyoboke imana zindi, tuzisenge», imana utigeze umenya,

4ntuzumve amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa ngo witabire inzozi z’uwo mubonekerwa; kuko ubwo ari Uhoraho Imana yanyu uzaba ubagerageza, kugira ngo arebe niba koko muri abantu bakunda Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose, n’amagara yanyu yose.

5Uhoraho Imana yanyu ni we wenyine mugomba gukurikira no gutinya; amategeko ye ni yo mugomba gukurikiza; ijwi rye ni ryo mugomba kumva; ni we mugomba gusenga; ni we mugomba kwizirikaho.

6Naho uwo muhanuzi cyangwa uwo mubonekerwa, muzamwice kubera ko azaba yababwirije kugomera Uhoraho Imana yanyu, wabakuye mu gihugu cya Misiri, akababohoza mu nzu y’ubucakara: uwo muntu yari agamije kubatesha inzira Uhoraho Imana yanyu yababwirije gukurikira. Muzakure ishyano hagati yanyu!

7Mwene so cyangwa mwene nyoko, umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, umugore upfumbase cyangwa incuti yawe y’amagara, naramuka agusanze rwihishwa akakugira inama ati «Reka dusenge imana zindi» — imana utigeze umenya, na ba sogokuru batigeze bamenya,

8imana z’amahanga agukikije, yaba ari aya hafi cyangwa ari aya kure, uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi –

9ntuzamwemerere, ntuzamwumve, ntuzamugirire impuhwe, ntuzashake kumukiza, ntuzamuhishire;

10ahubwo ugomba kumwica nta kabuza. Ikiganza cyawe kizabe icya mbere mu kumwica, hanyuma habone gukurikiraho rubanda rwose.

11Uzamutere amabuye, maze apfe azize ko azaba yagerageje kugushuka ngo agucishe ukubiri n’Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara.

12Abayisraheli bose bazabyumva maze batinye, baherukire aho gukorera ibibi bimeze bityo muri mwe rwagati.

13Mu migi Uhoraho Imana yawe aguhaye guturamo, nuramuka wumvise inkuru y’uko hari ahadutse abantu b’ibyohe muri mwe,

14bagashuka abatuye mu rusisiro rwabo bababwira bati «Nimucyo tuyoboke imana z’ahandi», imana mutigeze mumenya,

15icyo gihe uzabibaririze, ubisobanuze neza, ubigenzure witonze. Nusanga ari byo koko, yuko bene iryo shyano ryakorewe hagati yanyu,

16ntuzatindiganye kumarira ku icumu abaturage b’uwo mugi bose, uwurimburane n’ibirimo byose, n’amatungo yabo uyamarire ku bugi bw’inkota.

17Ibisahuwe byose uzabiteranyirize ku karubanda, maze uwo mugi hamwe n’ibintu byose bisahuwe uzabitwikire Uhoraho Imana yawe. Uwo mugi uzahinduka umuyonga ingoma ibihumbi, ntuzigere wongera kubakwa ukundi.

18Ntuzagire ikintu na kimwe utwara mu bizaba byaciriwe umuvumo wo kurimburwa. Bityo Uhoraho azashira uburakari, maze akugirire impuhwe, akwereke ubugwaneza bwe, kandi aguhe kugwira nk’uko yabisezeranyije abasokuruza bawe;

19kuko uzaba wumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ugakurikiza amategeko ye yose ngushyikirije uyu munsi, ugakora ibitunganiye Imana yawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help