1Igenewe umuririmbisha. Ni indirimbo. Ni zaburi.
Mahanga yose, nimusingize Imana,
2muririmbe ikuzo ry’izina ryayo,
muyikuze muvuga ibisingizo byayo.
3Nimubwire Imana muti
«Mbega ibikorwa byawe ngo biratera ubwoba!
Abanzi bawe bageze aho kuguhakwaho
kubera ububasha bwawe bukaze.
4Abatuye isi bose bapfukamye imbere yawe,
bakagucurangira baririmba izina ryawe!» (guceceka akanya gato)
5Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,
yo abantu batinyira imyato:
6yahinduye inyanja ubutaka bwumutse,
n’uruzi barwambuka ku maguru rwakamye kare;
ni yo mpamvu tuyigirira ibirori.
7Ku bubasha bwayo, iraganje ubuziraherezo,
amaso yayo akagenzura amahanga yose,
kugira ngo ibyigomeke bitabyutsa umutwe. (guceceka akanya gato)
8Bihugu mwese, nimurate Imana yacu,
muhanike amajwi muririmba ibisingizo byayo;
9kuko ari yo itubeshejeho,
kandi ntireke ibirenge byacu bidandabirana.
10Nyamara, Nyagasani, ntiwabuze kuduha ibigeragezo,
maze uratuyungurura nk’uko bayungurura feza.
11Watuganishije aho umutego uri,
maze uwo mutego udukobanya ibiyunguyungu.
12Wemeye ko batugira nk’itungo riheka imizigo,
utunyuza mu muriro no mu mazi,
ariko amaherezo ubidukuramo, turahumeka.
13None ninjiye mu Ngoro yawe nzanye ibitambo bitwikwa,
nje kuguhigura nk’uko nabisezeranye,
14nkabyivugira ubwanjye igihe nari ngeze ahaga.
15Ndagutura ibitambo bitwikwa by’amatungo y’imishishe,
hamwe n’impumuro nziza y’inyama z’amapfizi y’intama,
ndetse ngerekeho n’ibimasa n’amasekurume y’ihene. (guceceka akanya gato)
16Abubaha Imana mwese, nimuze mwumve,
mbatekerereze ibitangaza yankoreye.
17Uko umunwa wanjye wamutakiraga,
ni na ko ururimi rwanjye rwamusingizaga.
18Iyo umutima wanjye utwarwa n’ikibi,
Nyagasani nta bwo aba yaranteze amatwi.
19Ariko Imana yaranyumvise,
yita ku isengesho ryanjye riyitakambira.
20Imana iragahora isingizwa,
yo itirengagije isengesho ryanjye,
cyangwa ngo ireke kungirira ubuntu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.