1Nimusabe Uhoraho ngo imvura y’itumba icikire igihe.
Uhoraho ni we utuma habaho imirabyo,
agatanga imvura ihagije, imeza buri cyatsi cyo mu mirima.
2Ni koko, ibigirwamana byatanze ibisubizo bya nta byo,
n’ibyo abapfumu bahanuye biba ibinyoma.
Barotora inzozi zibeshya, bakanatanga amahumure adafashe.
Ni cyo cyatumye imbaga yigendera nk’ubushyo bumerewe nabi,
kuko bwabuze umushumba.
Ukurekurwa n’igaruka ry’Abayisraheli3Uburakari bwanjye bugiye kugurumanira abashumba,
maze amasekurume nyibasire.
Koko, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azasura ubushyo bwe,
ari bwo nzu ya Yuda;
azayigire nk’ifarasi y’indatwa ku rugamba.
4Mu nzu ya Yuda hazaturuka ibuye nsanganyarukuta,
haturuke n’inkingi ifashe ihema, n’umuheto w’intambara,
haturukemo n’abatware bose.
5Bazaba ari intwari,
bazarwane baribata ibyondo byo mu mayira;
bazatsinda kuko Uhoraho azaba ari kumwe na bo,
abazaba bari ku mafarasi bazakorwe n’isoni.
6Nzakomeza ubutwari bw’inzu ya Yuda,
nkize n’inzu ya Yozefu.
Nzabasubiranya kuko mbafitiye impuhwe
nk’aho ntigeze mbatererana;
nzabumva kuko ndi Uhoraho, Imana yabo.
7Ab’inzu ya Efurayimu bose bazaba intwari,
basagwe n’ibyishimo nk’abanyoye divayi.
Abana babo nibababona bazishima,
basabwe n’umunezero babikesheje Uhoraho.
8Nzabahamagara mbakoranyirize hamwe kuko nabacunguye,
bazongere bagwire nk’uko bahoze kera.
9Nabatatanyirije mu mahanga;
ariko n’ubwo bazaba kure, bazanyibuka;
bazabyara abana kandi bazatahuke.
10Nzabagarura mbakoranyirize hamwe,
mbavanye mu gihugu cya Misiri na Ashuru.
Nzabinjiza mu gihugu cya Gilihadi no muri Libani,
ariko n’ibyo ntibizaba bihagije.
11Bazambuka inyanja ya Misiri,
Uhoraho azacubya imivumba yo mu nyanja,
amazi yose ya Nili azakama.
Ubwirasi bwa Ashuru buzashira,
inkoni ya Misiri ivanweho.
12Imbaraga zabo zizaba muri Uhoraho,
kandi baziratane izina rye, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.