1Nyuma y’imyaka cumi n’ine, nongera kuzamuka i Yeruzalemu, ndi kumwe na Barinaba, na Tito ndamujyana.
2Nazamutseyo ari uko Imana yabimpishuriye. Mbanyuriramo ibyerekeye Inkuru Nziza nigishaga mu mahanga; abayobozi bo nyibasobanurira birambuye twiherereye. Kwari ukugira ngo menye niba nirukira cyangwa narirukiye ubusa.
3Yewe, kabone na Tito mugenzi wanjye utari Umuyahudi, ntibamuhatiye kugenywa;
4nyamara ariko hari indyarya ziyita abavandimwe zitwihishamo ngo zitubuze ubwigenge bwacu twifitiye muri Kristu Yezu, bityo ngo zidusubize mu bucakara.
5Ntitwigeze n’akanya na gato tuganzwa n’abo, kugira ngo ukuri kw’Inkuru Nziza kuzagume muri mwe.
6Naho abayobozi — icyo bari cyo nticyari kinshishikaje kuko Imana itareba ubusumbane bw’abantu — abo bayobozi nta kindi bantegetse.
7Ahubwo ndetse babonye ko nashinzwe kwamamaza Inkuru Nziza mu batagenywe nk’uko Petero yayishinzwe mu bagenywe,
8kuko Uwahaye Petero kuba intumwa mu bagenywe, ni na We wampaye kuba intumwa mu banyamahanga.
9Nuko Yakobo, Petero na Yohani, kandi ari na bo bitwa inkingi, bamaze kumenya ingabire nahawe, turumvikana baduhereza ukuboko, jyewe na Barinaba, ngo twebwe tujye mu banyamahanga, naho bo mu bagenywe.
10Batwihanangirije ikintu kimwe rudori: ko tuzajya twibuka abakene; ari na cyo nihatiye gukora.
Amacakubiri i Antiyokiya11Nyamara ariko, ubwo Petero yazaga Antiyokiya, nahanganye na we kuko byari ngombwa kumugaya.
12Koko rero, mbere y’uko haza abantu bo mu gice cya Yakobo, yasangiraga n’abanyamahanga. Aho baziye, aravunura, aritarura, byo gutinya abagenywe.
13N’abandi Bayahudi bigana uburyarya bwe, bigeza aho na Barinaba yoshywa na bo kuryarya bene ako kageni.
14Jye rero mbonye ko batagororokeye ukuri kw’Inkuru Nziza, mbwira Petero bose barora nti «Niba wowe w’Umuyahudi ugenza nk’abanyamahanga aho kugenza kiyahudi, ushobora ute guhatira abanyamahanga kugenza kiyahudi?»
15Twebwe turi Abayahudi kavukire, ntituri abanyamahanga b’abanyabyaha.
16Tuzi ariko ko umuntu atagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo no kwemera Yezu Kristu byonyine. Natwe rero twemeye Yezu Kristu, ngo tuzagirwe intungane no kwemera Kristu, tutabitewe no kuzuza amategeko kuko nta n’umwe uba intungane abikesheje kubahiriza amategeko.
17Kuba se dushaka kuba intungane muri Kristu, ariko kandi bikagaragara ko natwe ubwacu tukiri abanyabyaha, bizabe byerekana ko Kristu ari we utuma abantu bagwa mu cyaha ? Oya ntibikabe !
18Mbaye ari jye wubaka bundi bushya ibyo nashenye, naba nihamije icyaha.
19Nyamara rero, jyewe napfuye ku byerekeye kugengwa n’amategeko, kandi ari amategeko abinteye, kugira ngo mbeho ngengwa n’Imana. Nabambanywe na Kristu ku musaraba.
20Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.
21Jye sinasuzuguza ineza y’Imana. Kuko niba ari itegeko rituma umuntu aba intungane, noneho Kristu yapfiriye akamama!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.