1Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2«Mwana w’umuntu, hindukirira Gogi wo mu gihugu cya Magogi, igikomangoma n’umutware w’i Mesheki n’i Tubali, maze umuhanurire ibimwerekeyeho.
3Uzamubwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo : Ndakwibasiye, wowe Gogi, igikomangoma n’umutware w’i Mesheki n’i Tubali.
4Ngiye kuzirika imikwege ku nzasaya zawe, ngukurure nguteshe inzira maze nkujyane n’ingabo zawe zose. Amafarasi n’abayagenderaho, bose bitwaje intwaro; abantu benshi bitwaje ingabo kandi bazi kurwanisha inkota bose muzajyana.
5Dore n’ingabo z’Ubuperisi, iz’i Kushi n’i Puti, zose zifite ingabo n’ingofero z’ibyuma, zifatanyije namwe.
6Gomeri n’ingabo zayo zose, Betitogaruma yo mu majyaruguru n’ingabo zayo zose, ndetse n’ibihugu bitagira ingano biragushyigikiye.
7Witegure neza, wowe n’ikoraniro ry’abagushyigikiye bose, maze munyoboke.
8Nyuma y’iminsi myinshi uzabona amabwiriza. Nihashira imyaka uzatera igihugu cya Israheli. Ku misozi yaho yamaze igihe kirekire yarabaye amatongo, uzahasanga abacitse ku icumu, bahateraniye bavuye mu bihugu byinshi bari baratataniyemo. Kuva aho batandukanyirijwe n’abo mu yindi miryango, bituriye mu mutekano.
9Ubwo rero uzazamukana n’ingabo zawe zose, hamwe ndetse n’abanyamahanga batagira ingano bazaba bagushyigikiye, uze nk’umuhengeri, cyangwa se uzamere nk’igihu kibuditse hejuru y’igihugu.
10Dore rero uko Nyagasani Uhoraho avuze. Uwo munsi mu mutima wawe hazavuka ibitekerezo byinshi, biguteremo imigambi mibi.
11Uzibwira uti ’Ngiye kuzamuka, ntere kiriya gihugu kitagira ukirengera, mbuze uburyo bariya bantu batuje bakaba banibereye mu mutekano, kandi batuye bose mu migi itazitiye, itagira ibihindizo habe n’inzugi.’
12Nuko uzajye gusahura utware n’iminyago, uramburire ikiganza cyawe kuri ayo matongo yongeye guturwa, ukiramburire no ku muryango w’abikoranyirije hamwe bavuye mu mahanga, bakikorera imirimo y’ubworozi n’ubucuruzi kandi bakaba batuye mu isi rwagati.
13Abantu b’i Sheba n’i Dani, abacuruzi b’i Tarishishi n’abatuye mu ntara zaho bazakubaza bati ’Mbese ariko wazamuwe no gusahura? Izo ngabo zawe se wazikoranyirije kwikorera iminyago? Waba se wazanywe no gusahura zahabu na feza, amatungo n’ibicuruzwa, ngo utware iminyago itubutse?’
14Kubera iyo mpamvu rero, mwana w’umuntu, hanurira Gogi, umubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Koko mu gihe umuryango wanjye Israheli uzaba uri mu mutekano, ni bwo uzashyira nzira.
15Icyo gihe uzimuka iwawe mu majyaruguru, uri kumwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu mwese muri ku mafarasi, muri igitero kinini n’ingabo zitagira ingano.
16Uzaza gutera Israheli, umuryango wanjye, boshye igihu kibuditse hejuruy’ isi. Mu minsi y’imperuka nzakuzana utere igihugu cyanjye, bityo amahanga azakurizeho kumenya igihe nzagaragariza ubutungane bwanjye mu maso yabo, nifashishije wowe, Gogi.’
17Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Ni wowe wavuzwe mu bihe byo hambere, igihe mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi ba Israheli, bahanuye icyo gihe bamenyesha ko uzaza ubateye.
18Kuri uwo munsi, umunsi Gogi azaziraho gutera igihugu cya Israheli, uburakari bwanjye buzarushaho kugurumana. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. Kubera uburakari mfite
19n’umujinya utuma mfureka, ndabivuze ndetse ndanabirahiye ko uwo munsi hazacika igikuba mu gihugu cya Israheli.
20Ubwo rero, amafi yo mu nyanja n’inyoni zo mu kirere, inyamaswa z’ishyamba n’izikururuka ku butaka zose, hamwe n’abantu bose bari ku isi, byose bizahinde umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izarindimuka, ibitare bihanamye bihinde umushyitsi, n’inkike zirunde hasi.
21Ubwo Gogi nzamuteza inkota ku misozi yanjye yose — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze bazasubiranemo baterane inkota.
22Nzamuhanisha ibyorezo no kumena amaraso, nzagusha imvura nyinshi n’urubura, umuriro n’umuyaga w’ishuheri bimugwe hejuru, bigwe no ku ngabo ze no ku mbaga itagira ingano izaba iri kumwe na we.
23Nzagaragaza ubuhangange bwanjye n’ubutungane bwanjye, nzimenyekanye mu maso y’amahanga atagira ingano, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.