Yohani, iya 3 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indamutso

1Nkoramutima yanjye Gayo, ndakwandikiye, jyewe Umukuru wawe, ugukunda mu kuri:

2ndakwifuriza kumererwa neza muri byose, kandi ngo uhorane ubuzima bwiza bw’umubiri, nk’uko ufite ubw’umutima.

Impamvu imutera kwishima

3Nkoramutima yanjye, narishimye cyane igihe abavandimwe bamwe baje hano, nkabumva barata ukuri ugaragaza mu mibereho yawe, mbese ukuntu ugendera mu kuri.

4Nta cyanshimishije kuruta ibindi nko kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.

5Nkoramutima yanjye, ugaragariza ukwemera kwawe mu byo ukorera abavandimwe, ndetse n’abaturutse ahandi.

6Abo ni bo babaye abahamya b’iby’urukundo rwawe mu maso ya Kiliziya. Uzaba ugize neza kandi, nubashakira ibyabafasha mu gukomeza ubutumwa bwabo ku buryo bunyura Imana.

7Koko rero bahagurukijwe no gukorera Kristu, ntibagira icyo bahabwa n’abatamwemera.

8Twebwe rero tugomba gufasha abantu nk’abo, kugira ngo tugaragaze ko dufatanyije kogeza Ukuri.

Imigenzereze ya Diyotirefesi na Demetiriyo

9Nandikiye Kiliziya akajambo, ariko rero Diyotirefesi ukunda gutegeka byose, yanze kutwumva.

10Ni cyo gituma igihe nzazira, nzamagana mu ruhame iyo migenzereze ye, n’amagambo ye mabi yasakaye hose adusebya. Nyamara si n’ibyo gusa, yanze no kwakira abavandimwe; n’abashatse kubakira arabibabuza, ndetse akabaca mu Kiliziya.

11Nkoramutima yanjye, ntukigane ikibi, ahubwo wigane ikiri cyiza. Ukora icyiza aba akomoka ku Mana, naho ukora ikibi ntiyabonye Imana.

12Ku byerekeye rero Demetiriyo, abantu bose baramushima, ndetse n’Ukuri ubwako kurabihamya. Natwe kandi turamushima, kandi uzi ko ibyo duhamya ari ukuri.

Gusezera

13Mfite byinshi nagombaga kukwandikira, nyamara sinshaka gukoresha wino n’ikaramu;

14kuko nizeye ko tuzabonana bidatinze, maze tukaganira.

15Gira amahoro! Incuti ziragutashya. Undamukirize kandi n’incuti zacu, buri muntu ukwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help