Ibyahishuwe 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Intebe y’ubwami y’Imana

1Nyuma y’ibyo ndareba, mbona irembo rikinguye mu ijuru, maze ijwi rimeze nk’iry’akarumbeti nari numvise mbere, rirambwira riti «Zamuka uze hano, maze nkwereke ibigomba kuba hanyuma y’ibi ngibi.»

2Ako kanya ntwarwa na Roho w’Imana, maze mbona intebe y’ubwami y’Imana iteretse mu ijuru, kandi ikagira n’Uyicayeho.

3Uwari uyicayeho yabengeranaga nk’ibuye rya yasipi na sarudoni; intebe y’ubwami izengurutswe n’umukororombya urabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye.

4Intebe makumyabiri n’enye zari zikikije intebe y’ubwami, zicayeho Abakambwe makumyabiri na bane bambaye ibyererana, kandi batamirije amakamba ya zahabu ku mutwe wabo.

5Mu ntebe y’ubwami hasohokaga imirabyo, amajwi, n’inkuba. Amatara arindwi yakiranaga imbere y’intebe y’ubwami, ari zo roho ndwi z’Imana.

6Imbere y’intebe y’ubwami hakaba inyanja isa n’ikirahure kibonerana. Hagati y’intebe y’ubwami n’ibiyikikije, hari Ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaso imbere n’inyuma.

7Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri kigasa n’ikimasa, icya gatatu kikagira uruhanga nk’urw’umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka.

8Buri Kinyabuzima muri ibyo uko ari bine cyari gifite amababa atandatu, yuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ntibyahwemaga kuririmba amanywa n’ijoro bigira biti

«Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu !

Ni Nyagasani Imana, Umushoborabyose,

Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza.»

9Uko ibyo Binyabuzima byahaga ikuzo n’icyubahiro kandi binashimira Uwicaye ku ntebe y’ubwami, Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka,

10Abakambwe makumyabiri na bane bari bapfukamye imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, basenga Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, bakanaga amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami, bavuga bati

11«Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho, maze biraremwa.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help