1Bamenyesha Oloferinesi, umugaba mukuru w’ingabo za Ashuru, ko Abayisraheli biteguraga intambara, ndetse ko bari bafunze inzira zo mu misozi miremire, bamaze gukomeza impinga zayo, no gushyira imitego mu bibaya byaho.
2Ibyo birakaza Oloferinesi, agira umujinya mwinshi cyane, nuko ahamagara abakuru ba Mowabu, abagaba b’ingabo z’Abahamoni, n’ibikomangoma by’intara zo ku nkombe z’inyanja byose.
3Arababwira ati «Bagabo b’i Kanahani, munsobanurire: iryo hanga rituye mu misozi miremire ni irihe? Ni iyihe migi abo bantu batuyemo? Ingabo zabo zingana iki? Ubutwari n’imbaraga byabo bishingiye ku ki? Umwami ubayobora agategeka ingabo zabo ni nde?
4Hanyuma se, ni kuki bansuzuguye, bakanga kunsanganira, ntibagenze nk’abandi baturage bose b’iburengerazuba?»
Igisubizo cya Akiyoro5Akiyoro, umugaba w’Abahamoni bose, aramusubiza ati «Shobuja, umva ijambo ry’umugaragu wawe, maze nkumenyeshe mu manyakuri iby’uwo muryango utuye mu misozi hafi yawe. Nta kinyoma kiri busohoke mu munwa w’umugaragu wawe.
6Uwo muryango ukomoka ku Bakalideya.
7Kera baje gutura muri Mezopotamiya kuko bari banze kuyoboka imana z’ababyeyi babo mu gihugu cy’Abakalideya.
8Bateshuka inzira y’abasekuruza babo, maze basenga Imana yo mu ijuru, bari baramenye. Bamaze kwirukanwa ngo bajye kure y’izo mana, bahungira muri Mezopotamiya, bahamara igihe kirekire.
9Nuko Imana yabo ibategeka kuva aho hantu bari batuye ngo bajye mu gihugu cya Kanahani. Barahatura, banahungukira zahabu nyinshi na feza n’amashyo atagira ingano.
10Bamanuka bajya mu Misiri bitewe n’inzara yari yayogoje igihugu cya Kanahani cyose; bahabonye ibibatunga, barahaguma. Barororoka, baba imbaga nyamwinshi itabarika.
11Umwami wa Misiri aza kubahagurukira, abahimbira amayeri yo kubabumbisha amatafari; ni ko kubacisha bugufi, abahindura abacakara.
12Bo rero, batakambira Imana yabo, ihanisha igihugu cya Misiri cyose ibyago bikaze kandi bitagira ikibihosha. Ni bwo Abanyamisiri babirukanye ngo babavire aho.
13Imana ikamya Inyanja Itukura imbere yabo,
14maze ibayobora mu nzira ya Sinayi na Kadeshi‐Barineya, nuko birukana abari batuye mu butayu bose.
15Batura mu gihugu cy’Abahemori, maze imbaraga zabo zituma batsemba Abaheshiboni bose. Hanyuma bamaze kwambuka Yorudani, bigarurira akarere k’imisozi kose.
16Birukana Abakanahani, Abaperezi, Abayebuzi, abatuye i Sikemu, n’Abagirigashi bose, maze barahatura, bahamara igihe kirekire.
17Mu gihe cyose batacumuriraga Imana yabo, bagize amahoro, kuko Imana yabo yanga ikibi.
18Nyamara bamaze guteshuka inzira yari yaberetse, hapfamo benshi muri bo, bazize intambara zitabarika; abasigaye bajyanwa bunyago mu mahanga. Ingoro y’Imana yabo irasenywa, n’imigi yabo yigarurirwa n’ababarwanyaga.
19Ubu rero, aho bamariye kugarukira Imana yabo, bazamutse bava aho bari baratatanyirijwe. Basubiranye Yeruzalemu aho Ingoro yabo iri, batura no mu misozi miremire kuko hari hadatuwe.
20None rero, mutegetsi kandi nyagasani, reka tubanze tumenye niba abo bantu bafite ubuhemu, cyangwa niba baracumuye ku Mana yabo, hanyuma tuzamuke tubarwanye, kuko byababera impamvu yo kurimbuka.
21Naho niba nta nabi irangwa mu gihugu cyabo, umutegetsi wanjye nabihorere, hato Nyagasani, Imana yabo, atabarengera, maze tukannyegwa mu mahanga yose y’isi.»
Akiyoro bamugabiza Abayisraheli22Akiyoro akimara kuvuga ibyo, imbaga yose ikikije ihema itangira kwijujuta. Ibyegera bya Oloferinesi, abaturiye inkombe y’inyanja, hamwe n’Abamowabu bose, bashaka kumushwanyaguza.
23Baravugaga bati «Abo Bayisraheli turabatinyira iki? Ni abantu batagira imbaraga, ntibagire ubutwari ku rugamba rukaze!
24Nimuze tuzamuke! Maze wirebere, Oloferinesi, mutware wacu, ngo ingabo zawe zirabagira itama rimwe!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.