Zaburi 140 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Gusaba Uhoraho ngo aturinde abanzi n’abanyarugomo

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2Uhoraho, nkiza umuntu w’umugiranabi,

undinde n’abanyarugomo,

3ba bandi bahora bazirikana kugira nabi,

buri munsi bagasembura intambara;

4bagatyaza ururimi rwabo nk’urw’inzoka,

bagahora bajunditse mu kanwa ubumara nk’ubw’impiri. (guceceka akanya gato)

5Uhoraho, ntutume ngwa mu maboko y’umugiranabi,

undinde n’abanyarugomo,

ba bandi bahora bazirikana icyangusha.

6Abirasi banteze umutego ngo bamfatiremo,

babohanyije imigozi barayishandika,

maze ku nzira nyuramo bahaca ibico. (guceceka akanya gato)

7Nuko mbwira Uhoraho, nti «Ni wowe Imana yanjye!

Uhoraho, tega amatwi, wumve ijwi ryanjye rigutakambira!»

8Nyagasani Mana yanjye, wowe mbaraga nkesha agakiza kose,

urarinde umutwe wanjye ku munsi w’intambara.

9Uhoraho, ntuzemerere umugiranabi icyo yifuza,

ntuzareke imigambi ye imushobokera,

naho ubundi yakwishyira hejuru. (guceceka akanya)

10Abantangatanze hose bamvuga nabi,

iyo nabi irakabahama!

11Barakanyagirwa n’amakara yaka,

barohwe mu muriro,

mu nyenga batazashobora kuvamo!

12Abanyakarimi kabi ntibakabeho mu gihugu;

umuntu w’umunyarugomo n’umugiranabi,

ibyago birakamujujubya ubudahwema.

13Nzi ko Uhoraho azarenganura abanyakababaro,

akazarengera abakene.

14Nuko intungane zizogeze izina ryawe,

abantu b’intagorama bature imbere yawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help