Umubwiriza 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Kwibuka Uwakuremye mbere yo gusaza

1Uzibuke Uwakuremye mu gihe cy’ubuto bwawe, mbere y’uko usatirwa n’ibihe bibi, n’imyaka uzavugiraho uti «Iyi yo nta shema inteye.»

2Uzamwibuke mbere y’uko urumuri rw’izuba, ukwezi n’inyenyeri rukuzimiraho, n’ibicu bikongera kubudika imvura ihitutse.

3Icyo gihe amaboko yakurwanagaho azaba atitira,

intugu wikorezaga zihetame,

amenyo wari usigaranye ananirwe gutapfuna,

n’amaso warebeshaga ahume.

4Icyo gihe amatwi yawe ntazaba acyumva,

ijwi ryawe rizatitimira,

uzabura ibitotsi mu bunyoni,

utanagiheruka indirimbo z’ibitaramo.

5Ubwo ntuzaba ugiterera umusozi,

nugera mu nzira uzazengerezwa,

umutwe wawe uzabe uruyenzi, nk’igiti kirabije,

amaguru yawe ananirwe kwiterura,

kuko nta kabaraga uzaba usigaranye,

ahubwo uzagenda ugana indaro y’ikuzimu,

maze abategereje kukuririra bahore mu muharuro.

6Ubwo ni mbere y’uko unogoka,

ubwonko butarasandara,

ngo igifu gitabuke,

n’umutima uturike,

7maze umukungugu usubire mu gitaka wavuyemo,

n’umwuka w’ubugingo usubire ku Mana yawutanze.

8Koko Koheleti yarabivuze ati «Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa.»

Igisingizo cya Koheleti n’umwanzuro

9Uretse ko Koheleti yari umunyabuhanga, yatoje na rubanda ubumenyi; yarashishoje, aracengera, anonosora imigani myinshi.

10Koheleti yihatiye gushaka imvugo iboneye, no kwandika amagambo y’ukuri.

11Imvugo y’abanyabuhanga ni nk’agashinge gatuma umuntu yinyakura, naho imigani ni nk’imisumari ifatanya ubumenyi bwose. Byose bibwirizwa n’Imana, yo mushumba umwe rukumbi w’ukuri.

12Ikindi kandi, mwana wanjye, umenye ko kwandika ibitabo byinshi bitajya birangira, kandi ko no kwiga cyane ugakabya binaniza umubiri.

13Umwanzuro: muri make rero, ujye utinya Imana kandi ukurikize amategeko yayo; ni cyo umuntu abereyeho.

14Koko rero, Imana izahamagaza ikiremwa cyose, igicire urubanza ku byihishe byose, ari ibyiza ari n’ibibi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help